Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru y'ingenzi Polisi yatangaje ku rubuga rwayo mu cyumweru gishize

Intumwa zo muri Burkina faso zishimiye uko Polisi y’u Rwanda irwanya ruswa

Itsinda ry’intumwa 2 zaturutse mu gihugu cya Burkina faso, kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Werurwe zasuye Polisi y’u Rwanda, zisobanurirwa ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu kurwanya ruswa.

Izi ntumwa zikaba zaje ziyobowe na Mamoudou Barry, akaba umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’iki gihugu yitwa “Coordination Nationale de Controle des Forces de Police). Inkuru irambuye

Abakozi ba Sosiyeti yigenga ishinzwe umutekano ISCO basoje amahugurwa yo gukora neza akazi kabo

Ku itariki ya 16 Werurwe, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana, hasojwe  amahugurwa y’abakozi ba Sosiyeti yigenga ishinzwe gucunga umutekano (ISCO). Ni amahugurwa yamaze amezi atatu, yatangiye ku itariki ya 22 Ukuboza umwaka ushize, aho abayasoje ari 277 harimo 34 b’igitsina gore.

Aya mahugurwa azabafasha kunoza no kuzuza neza inshingano zabo z’ibanze zo gucunga umutekano kinyamwuga w’abantu n’ibintu byabo. Inkuru irambuye

Musanze: Polisi yakanguriye abanyeshuri biga mu bigo bine kwanga ibishobora kubashora mu ngeso zatuma batwara inda

Mu rwego rwo  gukomeza gufatanya n’izindi nzego gukumira no kurwanya gutwara inda mu bangavu, Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri barenga 3,500 biga mu bigo bya Ecole Sécondaire Islamique de Ruhengeri (ESIR), Urwunge rw’amashuri rwa Muhoza I, Urwunge rw’amashuri rwa Muhoza II na Ecole des Sciences de la Santé de Ruhengeri (ESSA Ruhengeri ) byo mu karere ka Musanze byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo bakwirinda ibishuko byatuma bishora mu ngeso mbi zabaviramo gutwara inda n’izindi ngaruka. Inkuru irambuye

Rusizi: Polisi yafatanye umusore ibiro 13 by’urumogi

Kuwa 10 Werurwe uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafatanye uwitwa Muhawenimana Emmanuel ibiro 13 by’urumogi.

Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Gahinga, mu murenge wa Mururu ahagana saa yine z’ijoro.

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage babwiye Polisi ko bakeka ko yaba yinjiza urumogi mu gihugu akanarucuruza. Inkuru irambuye

Ruhango: Umukozi wa SACCO afunzwe akekwaho kwaka ibihumbi bibiri abaje kubikuza amafaranga y’inkunga bagenerwa

Umukozi wa SACCO Nkunganire - Ntongwe yo mu karere ka Ruhango  witwa Mukeshimana Marie Chantal  afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango akekwaho kwaka  abatishoboye ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda nk’inyoroshyo kugira ngo abahe amafaranga y’inkunga bagenerwa  na Leta.

Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bo yayatse nyuma y’icyumweru abasiragiza  ababwira ngo bagende bazagaruke; bagaruka na none bikagenda gutyo kugeza bamwe muri bo barambiwe iryo siragizwa bakabimenyesha Polisi nk’uko babitangaje.  Inkuru irambuye

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo batsindiye igihembo cy’irushanwa "DANCON March"

Abapolisi 16 bahagarariye Polisi y’u Rwanda mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo bifatanyije na bagenzi babo baturutse mu bihugu 44 mu gukora urugendo ruzwi ku izina rya ‘’DANCON March’’.

Urwo rugendo rwakozwe ku wa gatandatu tariki 10 Werurwe, aho abarwitabiriye basiganwaga ahantu hareshya n’ibilometero 25 banahetse igikapu kirimo ibiro icumi. Inkuru irambuye

Rusizi: Polisi ifunze uwamburaga amafaranga abaturage yiyitirira ubucamanza

Kuva kuwa 12 Werurwe 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi ifunze uwitwa Rwivuganabigwi Didier w’imyaka 49 ukurikiranyweho ubwambuzi bushukana, nyuma yo kuriganya umuturage amwaka amafaranga, amubeshya ko ari umucamanza akaba azamufasha mu gufunguza umwe mu bana yareraga wari ufunze.

Ni nyuma y’uko yafatiwe mu karere ka Ngororero agerageza kubikuza amafaranga ya nyuma yari yamwatse, amubwira ko igihe cyageze cyo kuburanishwa agomba kumwongera ayandi, dore ko hari ayo yaramuhaye mbere. Inkuru irambuye

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwakoze umuganda ufite agaciro k’asaga Miliyoni 21

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira hagamijwe ubufatanye mu kwibungabungira umutekano rwakoze umuganda mu bice bitandukanye by’i gihugu ; ibikorwa rwakoze rufatanyije n’urundi rubyiruko rw’aho byabereye hamwe n’abagize inzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano  bikaba bifite agaciro k’asaga Miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muganda wabereye mu turere 29 ku itariki 10 z’uku kwezi. Mu karere ka Nyamasheke ni ho honyine utabereye.  Inkuru irambuye

Gasabo: Umugabo afunzwe akekwaho kwiyitirira inzego za Leta akambura abantu amafaranga abizeza akazi

Uwitwa Shyaka Denis afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu karere ka Gasabo akekwaho kwiyitirira inzego za Leta akambura abantu amafaranga abizeza kubashakira akazi; abandi akababeshya ko azabavuganira ku bagatanga.

Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko  yafatiwe mu cyuho ku wa kabiri tariki 12 z’uku kwezi  amaze kwakira ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda by’umwe mu bo yatekeye iyo mitwe amwizeza akazi k’Ubushoferi. Inkuru irambuye