Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi Polisi yatangaje ku rubuga rwayo mu cyumweru gishize

Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw, yari agamije, nk’uko biri mu ntego zayo gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe ubufatanye mu gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.

Binyuze kandi muri ayo makuru, Abaturarwanda bamenye  ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize. Aya makuru akurikira akaba ari yo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:

Abazahugura abandi mu kubungabunga amahoro ku Isi basoje amahugurwa barimo i Gishari

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017 hasojwe icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’abazahugura abandi mu kugarura no kubungabunga amahoro ku Isi; aya mahugurwa akaba yarateguwe n’Umutwe w’Ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force -EASF).

Aya mahugurwa amaze ukwezi kumwe yari afite insanganyamatsiko igira iti:"Twongerere ubushobozi abahugura abandi, tubaha ubumenyi bukwiye."

Asoza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana wari uhagarariye Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko yizera ko ubumenyi bayakuyemo bazabusangiza bagenzi babo bo mu bihugu byabo kugirango hongerwe imbaraga zizatuma bagera ku nshingano z’umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (Eastern Africa Standby Force -EASF). Inkuru yose.

Polisi y’u Rwanda iributsa abatunze imbwa kuzirinda kuzerera ku gasozi

Polisi y’u Rwanda iributsa abatunze imbwa kuzirinda kuzerera ku gasoziPolisi y’u Rwanda iributsa abatunze n’aborora imbwa kuzirinda kuzerera ku gasozi kugira ngo zitarya abantu n’amatungo cyangwa zikabangamira umudendezo wa rubanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ubu butumwa Polisi ibutanze kubera ko hari imbwa zikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu zizerera ku gasozi kubera ko ba nyirazo batubahiriza amategeko.

Imirenge ya Nduba, Rusororo, Gisozi na Kinyinya y’akarere ka Gasabo ni hamwe mu hakunze kugaragara imbwa zizerera ku gasozi ziteza ibibazo birimo kurya abantu; hakiyongeraho kuba urusaku rwazo rubuza abantu gusinzira neza nijoro nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Valence Muhabwa.

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) igaragaraza ko mu mwaka wa 2016 mu Rwanda habaruwe imbwa 18, 117. Muri zo izakingiwe ni 11,375. Izishwe kubera impamvu zitandukanye muri uyu mwaka ni 2,870; naho izariye abantu  ni 669. Inkuru yose.

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe

Ku wa 24 Ukwakira uyu mwaka, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe Abapolisi b’u Rwanda 239 bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bakorera mu  Ntara ya Malakal mu rwego rwo kubashimira kuba basohoza inshingano zabo neza.

Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bari muri ubwo butumwa buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo ni we wari Umushyitsi mukuru muri uwo muhango. Inkuru yose.

Nyarugenge: Polisi y’u Rwanda ifunze umusore wiyitirira akazi adakora akanaka ruswa

Ku itariki ya 26 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi umusore witwa Bikorimana Feston w’imyaka 27 akaba akurikiranyweho kwiyita Umupolisi no kwaka ruswa umuturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko uyu musore yagiye ku rukiko rwa Nyamirambo aho abakurikiranyweho ibyaha baba baje kumva ibyo baregwa, yegera umugore wari waje kumva ibyo umugabo we aregwa, amubwira ko ari umupolisi ko azamufasha umugabo we agafungurwa, ari na bwo bahanye nomero za telefone. Inkuru yose.

Huye :Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje gukomeza ubufatanye mu gukumira ibyaha

Ku wa 27 Ukwakira urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu mirenge igize akarere ka Huye bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi  bwa  Polisi bukorera muri ako karere rwiyemeza ko rugiye kongera imbaraga mu kurwanya icyaha cyose bahereye ku kumenya ahakomoka  ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ni inama yayobowe n’Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye,   Superintendent of Police (SP) JMV  Karegeya,  wasabye uru rubyiruko kujya rufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye bigamije kubateza imbere cyane nko kubakira abageze mu za bukuru n’abandi batishoboye. Inkuru yose.

Impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa zakanguriwe kwirinda ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina

Polisi y’u Rwanda yakanguriye Impunzi z’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ziri mu nkambi ya Mugombwa ibarizwa mu murenge wa Mugombwa, akarere ka Gisagara kwirinda ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina, iribera mu ngo n’imiryango ndetse n’irikorerwa abana.

Ibi babisabwe ku wa 26 Ukwakira uyu mwaka mu kiganiro bagiranye n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Mugombwa, Inspector of Police (IP) Florent Bajyinama afatanyije n’uhagarariye Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no kurwanya ibiza (MIDIMAR), Eric Mutabazi. Inkuru yose.

Umuyobozi wa Polisi muri Nyanza yigishije abiga muri Lycée de Nyanza ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge

Ku gicamunsi cyo ku wa 25 Ukwakira uyu mwaka Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Janvier  Ntakirutimana yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri barenga 400 biga mu ishuri ryisumbuye rya Lycée de Nyanza riherereye mu murenge wa Mukigo, ababwira ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge, anabasaba kubyirinda no kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya icuruzwa, itundwa n’ikoreshwa ryabyo batanga amakuru yerekeye ababyishoramo.

Ibiganiro nk’ibi biri muri gahunda y’ubukangurambaga ya Polisi y’u Rwanda yo kwigisha umuryango nyarwanda; cyane cyane abangavu n’urubyiruko ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge no kubasaba kwirinda kubyishoramo. Inkuru yose.

Gasabo: Polisi yafatanye abasore babiri ibiti bya Kabaruka

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yafatanye Hakizimana Claude na Mugabonake Vedaste ibiti bya Kabaruka; aba bakaba baravuze ko babikuye mu karere ka Bugesera babizaniye uwabibatumye utatangajwe izina rye kuko agishakishwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije (Environment Protection Unit-EPU) muri Polisi y’u Rwanda, Superintendent of Police (SP) David Bwimba yavuze ko Hakizimana yafatanywe ibi biti abipakiye kuri moto, Polisi imubajije nyirabyo ajya kuyereka aho atuye, bahageze mu gihe bagishakisha ko hari ibindi byaba bihari, n’uyu Mugabonake aza yikoreye ibindi na we ahita afatwa. Inkuru yose.

Abaturage ba Burera barashimirwa uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge

Mu gihe ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu bukomeje kubyara umusaruro, abaturage b’akarere ka Burera barashimirwa ubufatanye bakomeje kugaragaza muri iki gikorwa, bwanatumye bamwe mu binjiza n’abacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe bamenywa bakanafatwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, yabwiye abaturage ko uruhare rwabo rugaragarira cyane cyane mu makuru baha Polisi, akayifasha kumenya abacuruza ibiyobyabwenge n’inzira bakoresha babyinjiza mu Rwanda.

Muri aka karere ka Burera ku wa gatatu tariki ya 25 Ukwakira mu murenge wa Gahunga, no ku wa kane tariki ya 26 mu murenge wa Rusarabuye hangirijwe mu ruhame ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda byafashwe mu mezi abiri ashize, byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 3 z’amafaranga y’u Rwanda. Inkuru yose.

Gutangira amakuru ku gihe byatumye babiri bafatanwa arenga miliyoni bari bibye

Higiro Jackson na Gatabazi Robert  bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ririma, mu karere ka Bugesera nyuma y’aho Polisi ibafatanye Miliyoni n’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda bakekwa kuba bari bakimara kwiba umucuruzi witwa Hakizimana  Jean Marie Vianney  ucururiza mu isantere ya Nyabagendwa, mu murenge wa Rilima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean de Dieu Kayihura yavuze ko ifatwa ry’aba bombi ryatewe n’uko abaturage bamenyesheje  Polisi  ubwo bujura bukimara kuba. Inkuru yose.

Bugesera: Ubuyobozi bw’akarere n’ubwa Polisi bibukije abayobozi b’inzego z’ibanze gukumira amakimbirane mu ngo

Ubwo ku itariki ya 23 Ukwakira mu karere ka Bugesera Umurenge wa Nyamata haberaga inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b'imidugudu, ab'utugari n’abafashamyumvire bose bo mu murenge wa Nyamata, Umuyobozi w’aka karere Nsanzumuhire Emmanuel n’Umuyobozi wa Polisi (DPC) muri Bugesera, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Ntaburana babibukije kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu ngo no kurangwa n’isuku mu murenge wabo. Inkuru yose.