Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi Polisi yatangaje ku rubuga rwayo mu cyumweru gishize

Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw, yari agamije, nk’uko biri mu ntego zayo gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe ubufatanye mu gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.

Binyuze kandi muri ayo makuru, Abaturarwanda bamenye  ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize. Aya makuru akurikira akaba ari yo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:

[AMAFOTO]: KIGALI: Hashojwe icyumweru cyahariwe isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali

Kuri uyu wa 04 ugushyingo Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali bashoje icyumweru cyahariwe isuku n’umutekano basaba abaturage kugira umuco w’isuku no kwirinda ibiyobyabwenge kuko nta muterankunga bisaba.

Ni mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu wabereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge aho Polisi n’abaturage basukuye imihanda itandukanye basibura imiferege ndetse n’ibimoteri biri hafi y’ingo z’abaturage. Soma inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Itsinda ry’abantu 25 baturutse mu bihugu bya Afurika bari mu Rwanda mu nama mpuzamahanga aho barebera hamwe uko bateza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Ugushyingo basuye ikigo Isange One Stop Center gikorera mu bitaro bya Kacyiru, aho baje kwirebera uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo mu gukumira kurwanya no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Aba bashyitsi bakigera ku Isange One Stop Center, bakiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Supt of Police (CSP) Lynder Nkuranga, ababwira amavu n’amavuko yacyo, anabatembereza mu byumba bikigize, ari nako basobanurirwa serivise zitangwa n’ iki kigo zirimo, guha uwakorewe ihohoterwa ubufasha mu by’ ubuvuzi, ubutabera ndetse n’ ubujyanama.Soma inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Ubukangurambaga ku Mutekano n’Isuku bwakomereje mu karere ka Kicukiro

Ku munsi wabwo wa 3, ubukangurambaga ku Mutekano n’Isuku bwateguwe n’Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’u Rwanda n’abadi bafatanyabikorwa bwakomereje mu karere ka Kicukiro, aho abayobozi b’Umujyi wa Kigali, aba Polisi y’u Rwanda, ab’akarere ka Kicukiro, abafatanyabikorwa muri ubu bukangurambaga n’abaturage ba ba Kicukiro bakoze umuganda. Soma inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Ku wa kane tariki ya 2 Ugushyingo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yatashye ku mugaragaro inyubako nshya irimo amacumbi yubakiwe abapolisi mu rwego rwo kubahiriza gahunda za Leta n'icyerekezo cya Polisi y’u Rwanda cyo guteza imbere imibereho myiza y'abapolisi

Iyi nyubako iri ku Kacyiru yubatswe mu gihe cy’amezi 13, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 2, harimo n’ibikoresho birimo byatwaye asaga miliyoni 335 z’amafaranga y’u Rwanda. Soma inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Nyamasheke: Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Inzu zatashywe zigizwe na sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga ,iya Kanjongo n’amacumbi y’aba Polisi afite ubushobozi bwo gucumbikira abarenga 50 byose byavuguruwe  n’akarere ka Nyamasheke

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro izi nyubako wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi  (DIGP) Juvenal Marizamunda, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyentwali n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien. Soma inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Ku bufatanye bw’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017, batangije ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali.Iki cyiciro cya mbere kikaba kizamara amezi 2, dore ko kizasozwa ku itariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Kigali icyeye, itoshye kandi itekanye” bwatangirijwe mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge. Soma inkuru irambuye

Haïti: Abapolisi b'u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haïti (Mission des Nations Unies pour l'appui à la justice en Haïti)  bakorera mu Ntara ya Grande Anse , ku wa 28 Ukwakira uyu mwaka bifatanyije n'abaturage batuye muri Zone 2, yo muri Komini ya Jeremie mu gikorwa cy'umuganda wo gusibura no gutunganya umuhanda ureshya na kilometero n'igice wari wangijwe n’ibiza by’imvura; maze iboneraho kubaganiriza no kubasobanurira akamaro k’umuganda. Soma inkuru irambuye