Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi: Ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu cyumweru gishize

Aya akurikira ni amakuru mu ncamake y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi (www.police.gov.rw) mu cyumweru gishize. Aya makuru yatumye Abanyarwanda, Abaturarwanda ndetse n’abandi bamenya ibikorwa by’ingenzi yakoze mu minsi irindwi ishize:

U Rwanda rwasimbuje Abapolisi barwo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo

Mu gitondo cyo ku itariki ya 29 Mata, itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo ab’igitsinagore 18 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo mu murwa mukuru w’iki gihugu Juba.

Mbere y’uko bahaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, basezeweho n'Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda buhagarariwe na Komiseri wa Polisi (Commissioner of Police (CP) John  Bosco Kabera.

Umunsi umwe mbere y’uko bajya mu butumwa bw’amahoro, aba bapolisi bari bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza. Ibikurikiyeho.

Huye: Abakirisitu n’Abayoboke b’Amadini atandukanye bakoze igiterane kigamije gukangurira abahatuye kwirinda ibiyobyabwenge

Abakirisitu n’Abayoboke b’Amadini atandukanye bo mu murenge wa Tumba, mu karere ka Huye, ku cyumweru tariki 29 Mata uyu mwaka bakoze igiterane kigamije gukangurira abahatuye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.

Icyo giterane cyabereye mu kagari ka Cyarwa; kikaba cyari gifite Insanganyamatsiko igira iti: "Twamagane ibiyobyabwenge; Yesu atugirire neza. Roho nzima mu mubiri muzima".

Abakitabiriye basengera muri Eglise Apostolique au Rwanda , AEBR (Association des Eglises Baptistes au Rwanda- Paruwase ya Butare), Kiliziya Gatulika - Paruwase ya Rango, El Shadai International Church, Eden Temple International Church, Eglise Vivante, Eglise Evangelique au Rwanda, Pentecost Revival Church n’Abayoboke ba Life Transformation Church. Ibikurikiyeho.

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’urubyiruko rw’i Wawa mu muganda usoza ukwezi

Kimwe n’abandi banyarwanda, ku wa gatandatu tariki 28 Mata uyu mwaka urubyiruko ruri mu mahugurwa i Wawa rwakoze umuganda usoza ukwezi; Polisi y’u Rwanda ikaba yarifatanije na rwo muri icyo gikorwa ngarukakwezi.

Uyu muganda witabiriwe kandi n’ Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney n’abandi bayobozi mu nzego za Leta batandukanye barimo Abayobozi b’uturere tugize iyi Ntara hamwe n’ab’inzego z’umutekano.

Mu butumwa yagejeje kuri uru rubyiruko nyuma y’umuganda, Guverineri Gatabazi yarusabye gukurikira neza amasomo bahahererwa; ndetse arwizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi muri gahunda zabo zo kwishakamo ibisubizo. Ibikurikiyeho.

Gasabo: Polisi yafashe batatu bakekwaho kwiba Mudasobwa muri GS Nduba

Ku itariki ya 28 Mata, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yafashe abantu batatu ari bo: Harerimana Jean Damascene w’imyaka 56 y’amavuko, Mburenumwe Francois w’imyaka 49 y’amavuko na Nshimiyimana Eric w’imyaka 25, bakurikiranyweho kwiba mudasobwa 12 mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Nduba giherereye mu mudugudu wa Musezero, akagari ka Muremure mu murenge wa Nduba.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yemeje aya makuru y’ifatwa ryabo, avuga ko mu rukerera ari bwo bo ubwabo bahamagaye umuyobozi w’ikigo bamumenyesha ko ikigo cyibwe n’abantu batabashije kumenya mu rwego rwo kujijisha. Ibikurikiyeho.

Burera: Polisi, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'abaturage bangije urumogi n’inzoga zitemewe

Ku wa gatatu tariki ya 2 Gicurasi uyu mwaka Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage bamenye mu ruhame ibiyobyabwenge by’urumogi na Kanyanga n’inzoga zitemewe, byose bifite agaciro gakabakaba Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Rusumo, mu murenge wa Butaro, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukaba bwari buhagarariwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butaro, Ndayisaba Egide, na ho Polisi ikaba yari ihagarariwe n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Butaro, Inspector of Police (IP) Jean de Dieu Nkuranga.

Ibyangijwe ni udupfunyika 300 tw’urumogi, Litiro 258 za Kanyanga, amaduzeni 123 ya Chief Warage, amaduzeni 104 ya Blue Sky, amaduzeni 60 ya Chase Warage na Litiro 100 z’inzoga z’inkorano, byose bikaba byarafatiwe mu tugari dutandukanye tw’umurenge wa Butaro mu mezi abiri ashize. Ibikurikiyeho.

Gicumbi: Polisi yafashe uwinjizaga Mayirungi mu gihugu, akora n’ikindi cyaha cyo gushaka guha ruswa umupolisi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, ku itariki ya 30 Mata yafashe umusore wahaye ruswa Umupolisi  ubwo yari amaze gufatwa ashaka kwinjirana mu gihugu udupfunyika 237 tw’ikiyobyabwenge cya Mayirungi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uwafashwe yitwa Iradukunda Pacifique, akaba yarafashwe ubwo yageraga ku mupaka wa Gatuna ari mu modoka ifite icyapa kiyiranga UAQ 238 U, ubuyobozi bukamukekaho ko afite ibiyobyabwenge, abimenye asiga iyo modoka aho aracika. Ibikurikiyeho.

Abatwara imodoka nini barasabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Polisi y’u Rwanda irasaba abatwara imodoka nini kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu, kandi byagaragaye ko inyinshi ziterwa no kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’uburangare.

Ubwo Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yaganiraga n’abakozi b’uruganda rwenga inzoga rwa Skol barimo abashoferi n’abakozi bahagarariye uru ruganda mu turere bose hamwe bagera kuri 60 ku wa gatandatu tariki ya 5 Gicurasi, yavuze ko byagaragaye ko impanuka nyinshi zikozwe n’imodoka nini akenshi usanga zigwamo abantu benshi. Ibikurikiyeho.

Police FC yasinyishije umutoza mushya

Ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda, Police Football Club (Police FC), bwahaye amasezerano umunyazambiya witwa Mphande Albert Joel nk’umutoza mushya w’iyi kipe.

Mphande wigeze gukina umupira w’amaguru, afite ubunararibonye mu by’umupira w’amaguru bw’imyaka 20, akaba yarashyize umukono ku masezerano yo gutoza Police FC kuwa kane tariki ya 3 Mata, kuri uyu wa gatanu akaba yakoresheje abakinnyi imyitozo ye ya mbere yabereye kuri Sitade ya Kicukiro. Ibikurikiyeho.