Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi: Ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu cyumweru gishize

Incamake y'amakuru y'ingenzi: Ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu cyumweru gishizeAya akurikira ni amakuru y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi  (www.police.gov.rw) mu cyumweru gishize yatumye Abaturarwanda bamenya ibikorwa yakoze muri iyo minsi irindwi:

Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena

Perezida wa Sena, Bernard Makuza yavuze ko uhohotera umugore n’umukobwa natikosora azabisobanura imbere y’amategeko, aboneraho gukangurira buri wese kwirinda ibi byaha no gufatanya kubirwanya.

Ibi yabivuze ku wa gatanu tariki ya 25 Ugushyingo ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 ku  kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa bwateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’ iterambere ry’umuryango ifatanyije na UN WOMEN.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:"Rwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa: Wirihishira." Kanda aha usome inkuru yose.

Umutekano wo mu muhanda wibanzweho mu biganiro bya nyuma y’umuganda

Ku wa gatandatu tariki 26 Ugushyingo, mu gihugu hose habaye umuganda ngarukakwezi, aho abanyarwanda mu turere dutandukanye bakoze ibikorwa biteza imbere Igihugu, nyuma yawo bahawe ubutumwa bubakangurira kwirinda impanuka, dore ko turi mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.

Mu karere ka Kamonyi, uyu muganda wabereye mu gishanga cya Kamiranzovu gihuriweho n'imirenge ya Runda na Rugalika, aho mu kwezi k’Ukwakira imvura yamanuye isuri n'umucanga bikarengera imirima yari yarahinzwemo ibigori igasiba n'inzira z'amazi.

Uyu muganda witabiriwe n’abaturage barenga 5 000 bayobowe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver, Umuyobozi  w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, Abadepite b’u Rwanda na bagenzi babo bo muri Burkinafaso bari mu Rwanda, Ingabo na Polisi. Kanda aha usome inkuru yose.

INKURU MU MAFOTO: Uko ibikorwa by’ubukangurambaga ku mutekano mu muhanda byagenze mu gihugu hose

Ku wa kane tariki 24 Ugushyingo uyu mwaka mu gihugu hose Polisi yafatanyije n’izindi nzego hamwe n’ibyiciro bitandukanye by’Abaturarwanda mu bukangurambaga ku kwirinda no gukumira impanuka mu muhanda.

Ubu bukangurambaga bufite Insanganyamatsiko igira iti:" Menya, kandi wubahirize amategeko y’umuhanda, urengera ubuzima."

Iki gikorwa kizamara ukwezi cyatangijwe ku mugaragaro ku rwego rw’Igihugu mu karere ka Musanze ku itariki 14 z’uku kwezi. Kanda aha usome inkuru yose.

Abayobozi muri Polisi y’u Rwanda bakoze ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda mu gihugu hose

Muri gahunda z'ibikorwa bijyanye n' ubukangurambaga ku kwirinda impanuka mu muhanda, ku wa kane tariki 23 Ugushyingo, abayobozi bakuru ba Polisi y' u Rwanda bakoze ubukangurambaga ku mutekano wo mu mihanda; aho bari ku mihanda hirya no hino mu gihugu bigishije abashoferi, abamotari, abanyamaguru n’abakoresha umuhanda muri rusange amategeko n'amabwiriza agenga imikoreshereze y'umuhanda.

Mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K Gasana wari uri muri ubu bukangurambaga ku muhanda Kigali - Rwamagana yagiranye n’Abashoferi b’imodoka yababwiye ati,"Polisi y’u Rwanda izi neza ko muri abafatanyabikorwa beza bayo, ariko bamwe muri mwe barenga ku mategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda, ugasanga bateje impanuka zitwara ubuzima bw’abaturage abandi bakamugara, zikanangiza ibikorwa remezo by’igihugu." Kanda aha usome inkuru yose.

Polisi y'u Rwanda yahembye itsinda ry'abacuranzi muri Kamonyi

Ku itariki 25 Ugushyingo, Polisi y'u Rwanda yashyikirije imyenda n'inkweto itsinda ry'abacuranzi ryitwa Iryamukuru ryo mu karere ka Kamonyi kubera uruhare abarigize bagira mu gukangurira abahatuye kwirinda ibyaha binyuze mu bihangano byabo.

Iyo myenda n’inkweto bifite agaciro k'amafaranga 400,000 y'u Rwanda. Babishyikirijwe n’ushinzwe ibikorwa bya Polisi no kugarura ituze muri rubanda, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera; ibi bikaba byarabaye nyuma y'umuganda wahuje abaturage ba Kamonyi bagera ku 5 000. Kanda aha usome inkuru yose.

Kigali: Abaturage barashimirwa uruhare bagize mu guta muri yombi uwashakaga kwambura moto umumotari

Mu rukerera rwo ku itariki 20 Ugushyingo, abaturage bo mu murenge wa Gitega, mu karere ka Nyarugenge bagize uruhare mu guta muri yombi Bizimana Jean Claude w’imyaka 28 bikekwa ko yashakaga kwambura  moto umumotari witwa Munyaneza Ezechiel.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Munyaneza yabyutse ahagana saa kumi nimwe za mu gitondo  agiye mu kazi ko gutwara abagenzi nk’uko bisanzwe, ageze mu kagari ka Kabeza, mu mudugudu wa Mpazi, ni bwo  Bizimana yamuhagaritse nk’umugenzi, aramutwara, ariko bageze aho yari amujyanye  yanga kumwishyura ahubwo atangira kumukubita  bigera n’aho amuciraho imyenda bisa nk’aho yanashakaga kumwambura iyo Moto. Kanda aha usome inkuru yose.

Polisi irasaba abamotari guha agaciro ubuzima bwabo bubahiriza amategeko y’umuhanda n’umutekano muri rusange

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza yakanguriye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto  guha agaciro ubuzima bwabo bubahiriza amategeko y’umuhanda; kandi abasaba kubaha n’abandi bawukoresha  mu rwego rwo gukumira no kwirinda impanuka zo mu muhanda zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu no kubamugaza.

Ubu butumwa yabutangiye kuri Sitade Amahoro  ku itariki 23 Ugushyingo mu nama  yagiranye n’abamotari bagera 5 000 bakorera mu Mujyi wa Kigali,  akaba yarabakanguriye kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu bahereye ku bwabo. Kanda aha usome inkuru yose.

Komisiyo y’imiyoborere myiza muri Sena y’u Rwanda yashimye ibikorwa bya Isange

Ku wa gatatu tariki 22 Ugushyingo, Komisiyo  ishinzwe politiki n’imiyoborere myiza muri Sena y’u Rwanda yagiriye uruzinduko kuri Isange One Stop Centre ku Kacyiru mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ku bijyanye no kurwanya ihohotera rikorerwa abana n’abagore ndetse n’irikorerwa mu ngo.

Muri uru ruzinduko iyi Komisiyo yunguranye ibitekerezo  n’ubuyobozi bw’iki kigo ku buryo cyarushaho gukomeza gufasha abanyarwanda cyane cyane abakorerwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Iyi komisiyo yari iyobowe na Dr. Jean Nepomuscene Sindikubwabo; akaba yari hamwe n’umwungirije Gertulde Kazarwa ndetse na Marie Claire Mukasine. Kanda aha usome inkuru yose.

Uburasirazuba: Guverineri Mufurukye yasabye gushyira imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufurukye yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira no kurwanya iyinjizwa, icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ibi Guverineri Mufurukye yabivugiye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kazo ku itariki 21      Ugushyingo, ahari hateraniye abaturage nyuma yo kwangiza ibiro 680 by’urumogi na litiro zirenga 3 200 z’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’umunsi umwe n’ubundi muri uyu murenge wa Kazo hamenwe izindi litiro 34 000 z’izo nzoga. Kanda aha usome inkuru yose.

Kayonza: Polisi yafatanyije n’abaturage gusana inzu 51 z’abatishoboye no kububakira ubwiherero 46

Mu rwego rw’ubufatanye mu guteza imbere isuku, ku itariki 21 z’uku kwezi, Polisi  mu karere ka Kayonza yafatanyije n’abaturage kubakira bamwe muri bo batishoboye  ubwiherero, kandi babasanira amazu batuyemo.

Uyu muganda wabereye mu mirenge yose igize aka karere. Imiryango 51 yasaniwe amazu, inubakirwa ubwiherero 46. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abapolisi bakorera hirya no hino muri aka karere.

Imirimo yakozwe harimo kuvoma amazi yo gukatisha icyondo, guhoma ayo mazu, kuyakurungira, gucukura imyobo y’ubwiherero, gutema no gutunda ibiti byo kubutinda n’ibikorwa nyirizina byo  kubwubaka. Kanda aha usome inkuru yose.

Minisitiri muri Ethiopia yavuze ko ibyo yigiye ku Isange bizamufasha mu kazi

Ku gicamunsi cyo ku wa 22 Ugushyingo, Minisitiri w’abagore n'abana muri  Ethiopia n’intumwa yari ayoboye basuye Isange One Stop Center ku Kacyiru aho nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’iki kigo yavuze ko ibyo ahigiye agiye ku bishyira mu bikorwa mu gihugu cye.

Minisitiri  Denizu n’intumwa  8 yari ayoboye bakigera muri iki kigo cya Isange One Stop Center bakiriwe na Chief Superintendent of Police (CSP)  Lynder  Nkuranga  abasobanurira  amavu n’amavuko y’iki kigo, imikorere yacyo n’icyo kimaze kugeza ku banyarwanda mu rwego rwo kurwanya no gukumira ihohotera  rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Kanda aha usome inkuru yose.

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abakoresha umuhanda n’Abanyarwanda muri rusange igihe habaga isiganwa ry’amagare (Tour du Rwanda) ku nshuro ya cyenda, rikaba ryarangiye nta mpanuka ikomeye  ibayeho.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yagize ati,"Uretse  impanuka ebyiri zoroheje zabayereye muri Rubavu no ku Gisozi, aho abanyamagare bagonganye bananiwe gukata ikorosi, ahandi abakoresha umuhanda bubahirije amategeko uko bikwiye, kandi borohereje imigendekere myiza y’isiganwa ryose." Kanda aha usome inkuru yose.