Aya akurikira ni amakuru y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi (www.police.gov.rw) mu cyumweru gishize:
Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora
Perezida Paul Kagame yahaye Abapolisi n’Abapolisikazi b’u Rwanda umukoro wo kurushaho kunoza ibyo bakora bashingiye ku byo uru rwego rw’umutekano rumaze kugeraho byerekeye kubungabunga no gusigasira amahoro, ituze n’umutekano by’Igihugu n’abagituye.
Umukuru w’Igihugu yasabye abagize uru rwego rw’umutekano kugira intego yo ku rwego rwo hejuru hagamijwe ubunyamwuga, gutanga serivisi nziza , no gusigasira icyizere rufitiwe n’Abaturarwanda.
Izi mpanuro zikubiye mu Ijambo yagejeje kuri Polisi y’u Rwanda rikubiyemo ubutumwa bwo kwifuriza abagize uru rwego Umwaka muhire wa 2018. Kanda aha usome ibindi.
KIGALI: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 16
Ku wa 29 Ukuboza, ku kimoteri cya Nduba kiri mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, hangirijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro kari hejuru ya Miliyoni 16 n’ibihumbi 500 byose byavuye mu turere tugize Umujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyari kiyobowe na Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’urubyiruko, umujyi wa Kigali ndetse hakaba hari n’abaturage bo mu murenge wa Nduba. Kanda aha usome ibindi.
Hafashwe ibicuruzwa by’ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni zirenga 30
Kuva ku itariki ya 20 kugeza kuya 21 Ukuboza 2017, ibihugu bihuriye mu muryango uhuza Polisi mpuzamahanga (Interpol) byo mu muryango uhuza abayobozi bakuru ba za Polisi zo mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAPCCO) byakoreye rimwe umukwabu wiswe “Operation Fagia-Opson III” wo gufata no gukura ku isoko ibicuruzwa, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano byinjiye mu bihugu by’uyu muryango mu buryo butemewe n’amategeko n’ibitujuje ubuziranenge hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage b’ibyo bihugu n’ubukungu bwabyo.
Mu byafatiwemo, harimo ibinyobwa n’inzoga zitandukanye, amavuta yo kwisiga, imiti yo kwa muganga n’ikoreshwa mu buhinzi, amata yo mu nganda n’ibindi, byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni mirongo itatu n’eshatu (33.000.000Frw). Mu Rwanda, uyu mukwabu ukaba warakorewe mu ntara zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali. Kanda aha usome ibindi.
Abapolisi bakorera muri Nyamasheke batanze amaraso yo gufashisha indembe
Abapolisi bakorera mu karere ka Nyamasheke hamwe n’abashinzwe kunganira uturere mu kubungabunga umutekano (DASSO), ku wa kane tariki 28 Ukuboza uyu mwaka batanze amaraso yo gufashisha indembe, inkomere n’abandi bayakeye.
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi muri aka karere kiri mu murenge wa Ruharambuga no kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kagano. Cyakozwe n’Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyerekeranye no gutanga amaraso (National Center for Blood Transfusion) bari bayobowe na Dr Kazayire Marie Fidele; uyu akaba ayobora uru rwego mu Ntara y’Iburengerazuba. Kanda aha usome ibindi.
Ubuhamya: Umugabo n’Umugore bo mu karere ka Kirehe barashima Polisi kuba yarabunze
Nkurunziza Fidele n’Umugore we witwa Uwimana Angelique bose bafite imyaka 29, bakaba batuye mu kagari ka Musaza, mu murenge wa Musaza, akarere ka Kirehe barashima Polisi y’u Rwanda ku gikorwa yakoze ku itariki 27 z’uku kwezi cyo kubunga nyuma y’imyaka ine babana mu makimbirane.
Iki gikorwa cyo kunga aba babyeyi b’abana batatu cyabereye mu rugo rwabo bikozwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana. Kanda aha usome ibindi.
Inzego za Leta zirimo Minisiteri eshatu na Polisi zafatanyije gukangurira abatuye Burera na Gicumbi kwirinda ibiyobyabwenge
Inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ubuzima, iy’Urubyiruko, Ubushinjacyaha Bukuru na Polisi y’u Rwanda ku wa gatatu tariki 27 Ukuboza uyu mwaka zafatanyije gukangurura abatuye uturere rwa Burera na Gicumbi kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.
Abayobozi b’izi nzego batanze ubu butumwa mu nama bagiranye n’abatuye utu turere yabereye mu kagari ka Ndago , mu murenge wa Rusarabuye (Burera) ahari hateraniye abatuye utu turere barenaga ibihumbi bibiri. Kanda aha usome ibindi.
Rusizi: Babiri bakurikiranyweho kunyereza amafaranga asaga miliyoni ebyiri y’aho bakoraga
Ku wa 26 Ukuboza ni bwo Kamanayo Aphrodice w’imyaka 30 na Gatware Eraste w’imyaka 25 batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 158 n’amafaranga 600 muri sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli ya SP bakoragaho.
Aba basore bakaba barakoraga muri sitasiyo yitwa Station Petrolie (SP), ifite amashami abiri yose ari mu karere ka Rusizi, ishami rimwe riri mu mujyi wa Kamembe irindi riri ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahazwi nko kuri Rusizi ya mbere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Eulade Gakwaya yavuze ko kugira ngo iby’aba basore bimenyekane ari uko bari bamaze iminsi igera kuri ibiri badatanga amafaranga bakoreye. Kanda aha usome ibindi.
Musanze: Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi gukumira igishobora guhungabanya umutekano
Mu nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze bayobora mu mirenge igize umujyi wa Musanze ari yo: Muhoza, Cyuve, Musanze na Kimonyi, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yabasabye gushishikariza abaturage bayobora gukomeza kwicungira umutekano no gukumira icyawuhungabanya.
Yavuze ati,"Nk’uko mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano kwibungabungira umutekano ukarangira nta kiwuhungabanyije, mwongere mubakangurire kutirara, ahubwo bakaze amarondo ku buryo tuzanasoza umwaka tugatangira undi nabwo nta kiwuhungabanyije." Kanda aha usome ibindi.
Muhanga: Ba nyir’amahoteri n’utubare basabwe kwirinda ko hagira uhahera abana inzoga
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice n’Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Karega, mu mpera z’icyumweru gishize bagiranye inama n’abafite Amahoteri, Moteri, Resitora, Utubare n’Inzu z’amacumbi babibutsa ko bagomba kwirinda gukoresha abana; banabakangurira gufata ingamba zituma hatagira umuntu uhahera abana inzoga.
Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’aka karere. Yitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo ab’Inzego z’umutekano. Mu kiganiro yagiranye n’abo bacuruzi, Uwamariya yabanje kubasobanurira Umwana uwo ari we; aha akaba yarababwiye ko, afatwa nk’umwana umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 217 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Kanda aha usome ibindi.
Umuyobozi wa MINUSCA yahaye ikaze itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro muri Centrafrica
Umuyobozi w’ubutumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cya Central Africa Republic (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa -MINUSCA) Gen. Roland Zamora, ku itariki ya 24 Ukuboza yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bagiye kurinda abayobozi bakuru muri iki gihugu rizwi nka (Protection and Support Unit -PSU), iri tsinda rikaba riherutse koherezwa muri iki gihugu na Polisi y’u Rwanda, akaba yarisabye kuzagera ikirenge mu cya bagenzi babo bababanjirije, dore ko bitwaye neza bakarangiza inshingano zabo bahesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange. Kanda aha usome ibindi.
Kinyarwanda
English











