Imibereho myiza y’abaturage ni isoko y’umutekano: Guverineri Mureshyankwano
Ubwo ku wa gatatu tariki ya 3 Mutarama 2018 Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yayoboraga inama y’abaturage b’umurenge wa Ngoma akarere ka Nyaruguru, yabasabye kurushaho guharanira kugira imibereho myiza, kwiyubaka no kubungabunga ibyo bamaze kugeraho mu iterambere, kuko ari isoko y’umutekano urambye.
Muri iyi nama, Guverineri Mureshyankwano yakanguriye abaturage gukunda no kwitabira umurimo kuko aribwo buryo bwonyine buzabageza ku iterambere. Ibindi.
Polisi y’u Rwanda irakangurira abagenzi guharanira uburenganzira bwabo
Polisi y’u Rwanda irakangurira abagenzi, cyane cyane abagenda mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange guharanira uburenganzira n’agaciro byabo.
Ibi bivuzwe kubera ko abantu bagenda mu modoka za rusange mu Mujyi wa Kigali ndetse no hanze yawo, abatwara izo modoka ubasangana ingeso yo gutendeka abantu, bakabapakira nk’aho ari imitwaro na bo bakicecekera, kandi nyamara uwo mushoferi aba ashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko ikibivamo nta kindi uretse urupfu, gukomereka n’ibindi byago. Ibindi.
Imikoranire myiza ya Polisi n'Abaturage yatumye hafatwa umugore uhekeye umwana hejuru ya Zebra Waragi
Mu gitondo cyo ku wa 29 Ukuboza umwaka ushize, Polisi mu karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Uwimbabazi Aline ahekeye umwana we w’amezi agera kuri atandatu y’amavuko hejuru y’amasashi 120 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Zebra Waragi; ifatwa rye rikaba ryaratewe n’amakuru yatanzwe n’Umushoferi witwa Nsabimana David wari umutwaranye n’abandi bagenzi mu modoka ya Kompanyi yitwa Yahoo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba,Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko yafatiwe mu murenge wa Kababore ahagana saa mbiri ari muri iyo modoka yavaga i Nyagatare yerekeza i Kigali. Ibindi.
Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe-Guverineri Gatabazi
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi yakanguriye abaturage b’akagari ka Kabushinge, mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bahawe ubutumwa bwo guharanira ko imiryango yabo izira amakimbirane kandi ikarangwa no gushyira hamwe kugira ngo ibashe kwiteza imbere kuko byagaragaye ko irangwamo ubukene itaburamo amakimbirane.
Ni ubutumwa yatanze ku wa gatatu tariki ya 3 Mutarama 2018, mu muganda udasanzwe wo gusubukura igikorwa cyo kubaka amashuri mu karere ka Musanze cyari cyarasubitswe, ahubakwaga ibyumba 13 mu murenge wa Rwaza; aha akaba yari ari kumwe n’abayobozi b’akarere ka Musanze ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere, SP Aphrodis Gashumba n’abandi bayobozi ku rwego rw’umurenge wa Rwaza. Ibindi.
Polisi y'u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye mu minsi mikuru
Polisi y'u Rwanda irashimira abaturage imyitwarire myiza yabaranze yatumye habaho ituze n'umutekano mu gihe cy'iminsi mikuru.
Umuvugizi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, ACP Theos Badege yabashimiye agira ati,"Muri rusange, iminsi mikuru yagenze neza, habayeho kubahiriza amategeko ku bateguye ibitaramo n'indi myidagaduro, mu nsengero ndetse n'abakoresha umuhanda." Ibindi.
Gasabo: Abaturage bafashe abasore babiri bibye moto
Ku itariki 31 Ukuboza umwaka ushize, abaturage bo mu murenge wa Nduba, akagari ka Gasanze bafashe abasore babiri ari bo; Uwiringiyimana Vedaste w'imyaka 26 na Ntawivugabose Jean Pierre w'imyaka 37 bari bibye moto.
Umuvigizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko aba bombi bagiye mu gace k'ubucuruzi ka Gasanze bari kuri moto bagasanga aho indi yari iparitse bakayiba bakahasiga iyo bari bajeho. Ibindi.
Musanze: Abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa umugore uhetse inzoga za Blu Sky
Ku itariki 31 Ukuboza umwaka ushize, mu mudugudu wa Buruba, akagari ka Buruba, umurenge wa Cyuve, mu karere ka Gasanze, abaturage bahaye amakuru Polisi yatumye ifata uwitwa Kambabazi Vestine w'imyaka 25 ahetse mu mugongo nk'umwana inzoga zitemewe mu Rwanda amaduzeni 18.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mugore yafatiwe mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze akaba yarafashwe n'abaturage. Ibindi.
Burera: Polisi yahafatiye imodoka ipakiye magendu y’amabaro 60 y'imyenda ya chaguwa
Polisi mu karere ka Burera ku itariki 30 z’ukwezi gushize yafashe imodoka ipakiye amabaro 60 ya magendu y’imyenda yambawe bita chaguwa.
Iyo modoka yo mu bwoko bwa Dyna ifite nomero za pulake RAA 613U yafatiwe mu kagari ka Gacundura, mu murenge wa Rwerere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko hafashwe uwari utwaye iyo modoka n’uwo bari kumwe ucyekwa kuba ari we nyirabyo. Ibindi.
Imikoranire myiza ya Polisi n'Abaturage yatumye hafatwa umugore uhekeye umwana hejuru ya Zebra Waragi
Mu gitondo cyo ku wa 29 Ukuboza umwaka ushize, Polisi mu karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Uwimbabazi Aline ahekeye umwana we w’amezi agera kuri atandatu y’amavuko hejuru y’amasashi 120 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Zebra Waragi; ifatwa rye rikaba ryaratewe n’amakuru yatanzwe n’Umushoferi witwa Nsabimana David wari umutwaranye n’abandi bagenzi mu modoka ya Kompanyi yitwa Yahoo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba,Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko yafatiwe mu murenge wa Kababore ahagana saa mbiri ari muri iyo modoka yavaga i Nyagatare yerekeza i Kigali. Ibindi.
Kirehe: Polisi n’inzego z’ibanze baganirije imiryango ibanye nabi bayifasha kwiyunga
Ku itariki 3 Mutarama, mu kagari ka Nyakabungo, umurenge wa Mpanga, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ibanze, Polisi ihakorera yasuye imiryango ibiri ibana mu makimbirane mu rwego rwo kuyigira inama nk’uburyo bwo kuyahosha no kuyunga , bifasha mu kugira umuryango urangwwa n’ituze.
Imiryango irenga amagana yari irimo amakimbirane ikaba imaze kungwa mu gihugu hose biciye mu muco wo kubanisha abantu urangwa no guteza imbere ubwubahane, ubwizerane, kudahezanya no guhana agaciro. Ibindi.
Kinyarwanda
English











