Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'icyumweru gishize

Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov. rw mu cyumweru gishize yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano w’abo n’ibyabo.

Binyuze kandi muri ayo makuru, Abaturarwanda bamenye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda yakoze mu cyumweru gishize.

U Rwanda na Turukiya byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano

Guverinoma z’u Rwanda na Turkiya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hongerwa imbaraga mu guhanahana amakuru mu bijyanye n’umutekano hagati y’ibi bihugu byombi.

Ibi bikaba byabereye i Ankara mu murwa mukuru w’igihugu cya Turukiya ,ku wa 28 Kanama 2015, igihugu cy’u Rwanda kikaba cyari gihagarariwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu,Sheikh Mussa Fazil Harerimana ubwo yari mu ruzinduko muri icyo gihugu.Kanda aha usome  ibindi.

IGP Gasana yabwiye Police FC ko intego ari ugukomeza gutwara ibikombe

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abayobozi n’abakinnyi ba Police FC ko bakwiye guharanira gukomeza gutsinda amarushanwa yo mu gihugu, mu karere no ku mugabane wacu. Kanda aha usome ibindi.

 Kamonyi: Polisi y’u Rwanda yunze imiryango y’abashakanye 150 yari ifitanye amakimbirane

 Umupolisi ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu karere ka Kamonyi hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Athanase Niyonagira, ku itariki ya 3 Nzeri 2015, yunze imiryango y’abashakanye 150 yo muri umwe mu mirenge y’aka karere witwa Nyarubaka yari imaze igihe itabanye neza biturutse ku makimbirane yaterwaga ahanini no kutuzuza inshingano kuri umwe muri abo bashakanye cyangwa bose no kutajya inama ku iterambere ry’imiryango yabo. Kanda aha usome ibindi.

 Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umuhindekazi ibintu yari yibwe n’abakozi be

 Ku itariki ya 2 Nzeri 2015, Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umuhindekazi witwa Aparna Singh ibintu bitadukanye  yari yibwe n’abakozi be bo mu rugo aribo Munyaneza Eric na Mukantabana Aimerance. Kanda aha usome ibindi.

Musanze: Hasojwe amahugurwa ku kugenza ibyaha

Ku wa gatanu tariki ya 4 Nzeri 2015, mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yo ku rwego rw’ibanze mu kugenza ibyaha , akaba yari yitabiriwe n’abanyeshuri 40 baturutse muri Polisi ndetse n’igisirikare cy’u Rwanda. Kanda aha usome ibindi.

Abagenzacyaha n’abashinjacyaha bo mu ifasi ya Gasabo na Nyarugenge bahuriye mu nama yo kunoza akazi kabo

Ku wa gatatu tariki ya 2 Nzeri 2015, Abagenzacyaha n’abashinjacyaha 100 bakorera mu ifasi ya Nyarugenge na Gasabo bakanguriwe gukomeza ubufatanye  no gukora neza akazi kabo, inama bahuriyemo ikaba yabereye ku  biro by’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Kanda aha usome ibindi.

Rwamagana: Inzego zitandukanye zirashishikarizwa gukomeza ubufatanye na Polisi mu kubungabunga umutekano

Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, Uwamariya Odette, yashimiye Polisi y’u Rwanda imikorere yayo myiza mu kubungabunga umutekano w’abaturage , ibi bikaba bituruka mu bufatanye bwiza buri hagati ya Polisi n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze nk’uko yakomeje abivuga.

Ibi yabivuze ku wa kabiri tariki ya 1 Nzeri mu muhango wo gutangiza inama y’umutekano yaguye y’iyi ntara yateraniye mu karere ka Rwamagana. Kanda aha usome ibindi.

Nyarugenge: Umugabo afunzwe akekwaho gukorera abantu ibyangombwa by'ibihimbano bitandukanye

Ruzavaho Ally, w’imyaka 53 y’amavuko, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge aho akurikiranyweho icyaha cyo gukora  ibyangombwa bitandukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ubushukanyi. Kanda aha usome ibindi.

Police Handball Club iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma y'imikino 15 (+1) idatsindwa

Ikipe y’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) , ku munsi wa 16 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda , niyo ikiyoboye urutonde  n’amanota 45(+3), ikaba yaranatsinze imikino yose imaze gukina.

Ku wa gatandatu taliki ya 5 Nzeli, ikaba yarakinnye, ku munsi wa 16 wa Shampiyona ari nawo wa 6 mu mikino yo kwishyura, ikaba yakinnye na Groupe Scolaire Inyemeramihigo, akaba ari umukino wabereye mu karere ka Rubavu, aho warangiye itsinze GS Inyemeramihigo ibitego 49-24. Kanda aha usome ibindi.

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Abaturage bagera kuri 200 b’akagari ka Muganza ko mu murenge wa Gatore, uyu ukaba ari umwe mu mirenge igize akarere ka Kirehe, ku itariki 3 Nzeri 2015, bigishijwe ubwoko bw’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, ibihano byabyo, ingaruka bigira ku babikoze no ku muryango mugari nyarwanda kandi bakangurirwa kutabyirinda gusa ahubwo bakagira uruhare mu kubirwanya no kubikumira. Kanda aha usome ibindi.

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri barenga 800 kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Rulindo na Kirehe, ku itariki 2 Nzeri 2015, yagiranye inama n’abanyeshuri barenga 800 bo mu bigo by’amashuri yisumbuye byo muri utu turere ibigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo kandi ibakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo. Kanda aha usome ibindi.