Aya ni amakuru mu ncamake y’ibikorwa by’ingenzi Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:
Polisi y’u Rwanda, Minisiteri, RURA n’abatwara abagenzi bunguranye ibitekerezo ku byanoza uyu murimo
Inzego zifite aho zihuriye no gutwara abantu mu gihugu zahuriye mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uko uyu murimo ufitiye igihugu n’abagituye akamaro wanozwa hubahirijwe amategeko kandi hatabangamiwe inyungu z’abatanga n’abahabwa iyi serivisi.
Ni inama yabaye ku wa kane tariki 12 Ukwakira ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ikaba yaratangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Jean de Dieu Uwihanganye ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda , IGP Emmanuel K.Gasana, Emmanuel Asaba Katabarwa wari uhagarariye RURA, abahagarariye ikigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA n’abakomiseri muri Polisi y’u Rwanda.
Yari yitabiriwe kandi n’abahagarariye ibigo bitandukanye bitwara abagenzi , haba mu modoka cyangwa kuri moto ndetse n’itangazamakuru. Inkuru yose
Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza
Ku wa gatanu tariki 13 Ukwakira, itsinda ryihariye ry’abapolisi b’abanyarwandakazi 160 bitegura kujya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (United Nations Mission in South Sudan -UNMISS) ryatangaje ko rizakora neza akazi bazaba bashinzwe, bakarangwa n’ikinyabupfura, kandi bakazaba ba ambasaderi beza b’igihugu.
Ibi byavuzwe n’Umuyobozi w’iri tsinda, Chief Superintendent of Police (CSP) Teddy Ruyenzi aho yavuze ko abapolisikazi azagenda ayoboye biteguye neza kandi yizeye ko bazasohoza neza inshingano bazahabwa. Inkuru yose
Mubigizemo uruhare impanuka zo mu muhanda zakwirindwa: Umuyobozi wa Polisi mu Burengerazuba
Abatwara abagenzi kuri moto no ku magare barenga 2000 bakorera mu Ntara y’Uburengerazuba basabwe kubahiriza amategeko y’umuhanda no gukorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda kugira ngo barusheho kubungabunga umutekano w’abakoresha umuhanda n’uw’abaturage muri rusange.
Ibi babisabwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi mu nama yakoranye na bo ku itariki ya 13 Ukwakira, anabasaba kubungabunga umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
ACP Karasi yababwiye ko mu mirimo ya buri munsi bakora yo kwiteza imbere badakwiye kwirengagiza n’umutekano. Inkuru yose
Muzatera imbere nimurinda imiryango yanyu amakimbirane n'ihohoterwa: SSP Gasangwa
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku tariki ya 11 Ukwakira, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yasabye abagore by’umwihariko n’abaturage b’umurenge wa Gatumba muri rusange ahizihirijwe uyu munsi ku rwego rw’akarere ka Ngororero gukumira no kurwanya amakimbirane n'ihohoterwa mu miryango yabo kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.
Uyu muhango wari wanitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’abaturage, Kuradusenge Janvier wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango wasabye ababyeyi kuba ba Mutima w'urugo beza, bakaba indorerwamo nziza mu muryango baharanira kurinda ingo zabo umwanda bakarangwa n'isuku. Inkuru yose
Musanze: Polisi yahuguye abagize amahuriro 23 yo kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze ku wa 12 Ukwakira uyu mwaka yahuguye abagize amahuriro 23 agamije kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange.
Hahuguwe abarenga 180 bo mu murenge ya Muhoza. Bahuguwe n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba afatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Manzi Jean Pierre.
SP Gashumba yabanje kubasobanurira icyo ikiyobyabwenge ari cyo; aha akaba yarababwiye ko cyitwa ikiyobyabwenge ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, kimwe n’ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro nk’uko biteganywa n’Itegeko N° 03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda. Inkuru yose
Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bijeje Polisi ubufatanye mu gukumira ibyaha
Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda batangiye umwaka wa mbere w'amashuri 2017-2018 basezeranyije Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu gukumira ibyaha biciye mu mahuriro abahuza bafatiramo ingamba zituma bagera kuri iyo ntego.
Uyu muhigo bawuhize ku wa kane tariki 12 z’uku kwezi nyuma y’ikiganiro bagiranye n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’iyi Kaminuza kiri i Gikondo mu karere ka Kicukiro. Inkuru yose
Iterambere n’ubusugire by’igihugu ntibyagerwaho nta ruhare rw’urubyiruko – CP Butera
Ku itariki 12 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bagiye gutangira umwaka w’amashuri 2017-2018.
Iki kiganiro cyabereye ku cyicaro cyayo gikuru i Gikondo mu karere ka Kicukiro. Kitabiriwe n’abageraga kuri 800.
Ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera yabaganirije ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’ubusugire bw’u Rwanda. Inkuru yose
Polisi yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bo mu bigo 12 ku kwirinda inda kw’abangavu
Mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’izindi nzego gukangurira abangavu kwirinda gutwara inda, Polisi y’u Rwanda yaganirije abanyeshuri bagera ku 4 000 biga mu bigo 12 bibarizwa mu turere twa Bugesera, Nyabihu, Musanze, Nyanza, Gasabo na Kirehe ku buryo bazirinda n’uruhare rwabo mu kuzikumira.
Ubu bukangurambaga bwakozwe n’abashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu turere twavuzwe haruguru. Bwakozwe mu bihe bitandukanye mu minsi itatu ishize y’iki cyumweru. Bose bibanze ku gitera abangavu gutwara inda zitateganyijwe n’uburyo bazirinda. Inkuru yose
Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,Gatabazi JMV ahamagarira abaturage ba Burera n’ab’Intara y’Amajyaruguru muri rusange ko bagomba kugira uruhare rugaragara ku mutekano wabo n’ibyabo kandi bakihatira gushaka no kwimakaza amahoro mu miryango yabo barwanya ihohotera ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abagore n’abana kuko ari byo ntandaro y’umutekano muke mu muryango.
Ibi, uyu muyobozi yabivuze ku wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira mu nama yagiranye n’abaturage b’umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera.Inkuru yose
Gakenke: Polisi yitabiriye igikorwa cyo gusana inzu ituyemo abana batatu bibana
Ku wa kabiri tariki 10 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke yitabiriye igikorwa cyo gusana inzu ituyemo abana batatu bibana iri mu kagari ka Rutabo ko mu murenge wa Mugunga.
Iki gikorwa Polisi yagifatanyije n’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha, abatuye akagari ka Rutabo n’abagize izindi nzego zirimo iz’umutekano n’iz’ibanze.
Umukuru muri abo bana afite imyaka 18 y’amavuko; naho umuto afite 13. Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze z’aho batuye agaragaza ko nyina yabataye; naho se akaba afunzwe. Inkuru yose
Urubyiruko rurasabwa gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Urubyiruko rw'u Rwanda rwasabwe gufatira ku bimaze kugerwaho no gukora cyane rugakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Ibi Minisitiri w'urubyiruko, Mbabazi Rose Mary yabibwiye urubyiruko ruhagarariye abandi bibumbiye mu ihuriro ryarwo ryo gukumira no kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing (RYVCP) ubwo bari mu mwiherero w'umunsi umwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru. Inkuru yose
Abacukura amabuye y’agaciro barasabwa kwitwararika kuko ibirombe bishobora kubagwira
Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu bakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro guhora buri gihe basuzuma ko nta cyabateza impanuka aho bakorera mu birombe.
Ubu butumwa buje nyuma y’aho ku itariki ya 9 Ukwakira, mu karere ka Ruhango umurenge wa Byimana akagari Mpanda, mu mudugudu wa Bisika abantu 3 bagwiriwe n’ikirombe bakitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko aba bahuye n’iyi mpanuka ari Shyiriburyo Francois w’imyaka 50, Musabyimana Sixibert w’imyaka 36 na Hakizimana Gabriel w’imyaka 35; bakaba baragwiriwe n’ikirombe ubwo barimo gucukura gasegereti mu kirombe cy’uwitwa Cyiza Mukarage Anastase ufite sosiyete icukura amabuye y’agaciro yitwa Cyusa, iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.Inkuru yose
Dore bumwe mu buryo twakwirindamo inkuba
Muri iyi minsi muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, cyane cyane igice cy’Iburengerazuba bw’igihugu cyacu haragaragara ibihe bidasanzwe by’imvura nyinshi ivanze n’imirabyo n’imiyaga ndetse n’inkuba. Ibi bishobora gutera imyuzure n’inkangu; ndetse hari aho inkuba zigenda zihitana ubuzima bw’abantu n’ubw’amatungo. Urugero ni ku wa mbere tariki ya 9 Ukwakira, aho mu karere ka Rusisi, mu murenge wa Bweyeye abantu barindwi bari mu rusengero bakubiswe n’inkuba maze umwe ahita yitaba Imana; na none mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Kitabi, kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Ukwakira, abantu 8 basoromaga icyayi bakubiswe n’inkuba umwe yitaba Imana. Inkuru yose
Police FC yatsinze Mukura VS
Ku munsi wa kabiri wa shampiyona Police FC yabashije gukura amanota atatu i Huye itsindiye Mukura ku kibuga cyayo.
Umukino watangiye ari ishiraniro ku makipe yombi, Police FC yari yasuye yifuzaga gutsinda umukino wayo wa mbere nyuma yo gutsindirwa i Rubavu na Etincelles, mu gihe Mukura VS na yo yashakaga gutsinda umukino wayo wa kabiri.Inkuru yose
Kinyarwanda
English











