Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye mu gihe cy’amatora y’abadepite
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano wifashe neza mu gihugu hose, ikanizeza abaturarwanda gukomeza kuwubungabunga no muri iki gihe igihugu cyinjiye mu bihe by’amatora y’abadepite; ni ukuvuga mu gihe cyo kwiyamamaza no ku munsi w’itora nyizina.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege yavuze ko Polisi y’u Rwanda initeguye gucunga umutekano no mu bindi bikorwa bijyanye n’amatora harimo guherekeza no kugeza ibikoresho by’amatora ku biro by’amatora hirya no hino mu gihugu no kubirindira umutekano; ndetse no kubigarura ku cyicaro cya Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC). Inkuru irambuye
Rwamagana: Abagore basabwe kugira uruhare mugukumira ihohoterwa rikorerwa mu muryango
Abagore bahagarariye abandi mu makoperative atandukanye kurwego rw’Intara y’iburasirazuba barasabwa gufata iyambere bakarwanya ihohoterwarikorerwa mu muryango kuko ingaruka aribo zigeraho cyane. Inkuru irambuye
Kayonza: Abaturage barasabwa ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z'inkorano
Polisi y’u Rwanda ikorera mukarere ka Kayonza ifatanyije n’inzego z’ibanze, kuwa 15 Kanama, bangije mu ruhame inzonga z’inkorano zigera kuri litiro 850. Iki gikorwa cyabereye mu mirenge ya Murama na Rukara ari naho hafatiwe izi nzoga. Inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kwirinda ubwambuzi bushukana
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kwirinda icyaha cy’ubwambuzi bushukana kandi bakagira uruhare mu kuburwanya bayiha amakuru y’ababukora.
Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’umugabo witwa Bimenyimana Leopold w’imyaka 42, wafatiwe mu kagari ka Kimisagara, mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, nyuma yo gutekera umutwe no kwizeza ibitangaza umuturage akamutwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe. Inkuru irambuye
Rwamagana: Urubyiruko rwo mu madini atandukanye rwasabwe kuba umusemburo wo gukumira ibyaha
Urubyiruko rugera kuri 392 rw’abakobwa rwishyize hamwe rwo mu madini atandukanye, rwaturutse mu Ntara zose; rwasabwe na Polisi y’u Rwanda kuba umusemburo mu kurwanya no gukumira ibyaha. Ubu butumwa babuherewe mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Musha, mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyitiriwe Mutagatifu Kizito, ku itariki ya 13 Kanama, aho bateraniye mu ngando yabo y’iminsi ine. Inkuru irambuye
Umuyobozi wa Polisi yashimiye abakinnyi uko bitwaye mu mikino ya EAPCCO
Nyuma y’aho abakinnyi ba Polisi y’u Rwanda mu mikino itandukanye bitabiriye amarushanwa ahuza Polisi zo mu bihugu byo mu karere k’Uburasirazuba yaberaga mu gihugu cya Tanzaniya bagatwara ibihembo bitandukanye, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17 Kanama, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K.Gasana yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye. Inkuru irambuye
English









