Trending Now

Incamake y’amakuru yatambutse k’urubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

IGP Gasana yasabye abamotari kugira uruhare mu gukumira ibyaha batanga amakuru

Umuyobozi mukuru wa Police CGP Emmanuel K. Gasana kuri uyu wa gatatu yasabye abamotari basaga 800 bakorera mu turere twa Kayonza, Rwamagana na Nyagatare kugira uruhare mu kurwanya ibyaha kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda. Inkuru irambuye

Amajyepfo: Hamenwe litiro zisaga 3000 z’inzoga zitemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda  Kubufatanye n’inzego zitandukanye yakoze umukwabu wo gufata abakora bakanacuruza  inzoga z’inkorano  mu turere twa Nyaruguru, Huye na Ruhango ahafatiwe litiro 3099 zikamenerwa mu ruhame. Inkuru irambuye

RUSIZI: Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abanyarwanda kwirinda icyateza inkongi z’umuriro

Inkongi z’umuriro ni kimwe mu biza bihitana ubuzima bw’abantu benshi ndetse ibintu byinshi by’agaciro bikahatikirira. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa Abanyarwanda bose kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuba intandaro y’inkongi z’umuriro. Inkuru irambuye

Mu turere dutandukanye tw’Igihugu Polisi yafashe ibicuruzwa bya magendu

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byayo byo kurwanya ibicuruzwa byinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu. Ni ibikorwa byakozwe kuri uyu wa 19 Nzeri bibera mu turere dutandukanye tw’Igihugu. Inkuru irambuye

Rutsiro: Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi(REB) bakoreye  ubukangurambaga mu bigo by’amashuri babakangurira kwirinda ikintu cyose cyatuma bacikiriza amashuri yabo. Inkuru irambuye

Rulindo: Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake batangiye kubakira abatishoboye

Polisi y’u Rwanda  ikorera mu karere ka Rulindo ku bufatanye n’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushe  mu gukumira no kurwanya ibyaha(RYVCP) kuri uyu wa 16 Nzeri batangije igikorwa cyo gufasha abaturage kwiteza imbere habumbwa amatafari azakoreshwa mu bikorwa byo kubakira abatishoboye mu rwego rwo kunoza imibereho myiza. Inkuru irambuye

Polisi handball club yatangiye imyitozo yitegura imikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo

Polisi handball club niyo yatwaye igikombe cya shampiona hano mu Rwanda kuri ubu iyi kipe yamaze gutangira imyitozo yitegura imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo.Inkuru irambuye