Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda n’iyubutaliyani bashimangiye ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Umuyobozi mukuru wa jandarumori y’Igihugu cy’Ubutaliyani (Carabinieri), General C.A Giovanni Nistri n’itsinda yari ayoboye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda ku kicaro gikuru ku Kacyiru. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro bashimiwe akazi keza bakoze

Ubwo bakirwaga ku kibuga cy’indege i Kanombe abapolisi b’u Rwanda bakubutse mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo ku bungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo bashimiwe ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaje mu kazi. Inkuru irambuye

Iburasirazuba :Hamenwe litiro zisaga 1000 z’inzoga z’inkorano

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo ku rwanya ibiyobyabwenge ndetse n’abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano ari nako itanga ubutumwa ku baturage bu bakangurira kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru yaho bigaragara kuko byangiza ubuzima bikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano. Inkuru irambuye

Polisi y’u Rwanda irasaba abaguzi gushishoza igihe bagiye kugira icyo bagura

Polisi y’u Rwanda iraburira abagura ibintu bitandukanye kujya bitondera ibyo bagura kuko bimaze kugaragara ko hari igihe biba ari ibyiganano bitujuje ubuziranenge ku buryo bishobora no kuba byanagira ingaruka mbi kuwabikoresheje.Inkuru irambuye

Ibikorwa byo kurwanya amavuta n’ibindi bihindura uruhu birimo gutanga umusaruro

Ku bufatanye n’inzego zitandukanye mu minsi ine mu gihugu hose  hamaze gufatwa ibikorerwa mu nganda bitujuje ubuziranenge bihindura uruhu bisaga 5606 muri gahunda yo kurwanya no gukumira ikwirakwira ryabyo. Inkuru irambuye

Nyagatare: Abayoboke b’itorero ry’Abadivantisiti basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ibi babisabwe  kuri uyu wa 28 Ugushyingo n’abayobozi batandukanye nyuma y’igikorwa cyo kumenera muruhame  amakarito asaga 179 y’inzoga zitemewe yafatiwe mu murenge wa Nyagatare mugihe cy’amezi abiri gusa. Inkuru irambuye

Central Africa: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe ubwitange n’umurava bibaranga mu kazi

Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego zishinzwe umutekano muri Central Africa  (MINUSCA) Brig. Gen. Mouhamed Selloum  yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu  umurava, ubwitange n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kabo ka buri munsi. Inkuru irambuye