Kigali: Polisi yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo muri gahunda y’umuganda ngaruka kwezi, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali no mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga. Inkuru irambuye
Kikuciko: Abakoresha umuhanda basabwe kwirinda ibisindisha mu gihe batwaye ibinyabiziga
Abakoresha umuhanda barimo abamotari, abanyonzi, abashoferi ndetse n’abanyamaguru kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2018, bahuriye kuri sitade ya Kicukiro mu gitaramo cyo gusoza icyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda, aho bahawe ubutumwa bubashishikariza kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ndetse no gutanga amakuru ku babikora. Inkuru irambuye
Ibikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge nti bizigera bicogora- Polisi
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ibikorwa byo kurwanya abatunda bakana kwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu bitazigera bicogora, ikanasaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubirwanya. Inkuru irambuye
Impamvu zatumye inzira abanyamaguru bambukiramo umuhanda ihindurirwa ibara
Minisiteri y’ibikorwaremezo iravuga ko gusibura inzira abanyamaguru bambukiramo umuhanda hakoreshejwe irange ry’umutuku n’umweru ari ukubaha agaciro kandi bikazafasha kugabanya impanuka zibera ahagenewe kwambukira abanyamaguru kuko ayo marangi agaragarira neza buri wese ukoresha umuhanda. Inkuru irambuye
Rutsiro: Mu kiyaga cya Kivu hafatiwe amabaro asaga 360 y’ibicuruzwa bya magendu
Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018, mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati hafatiwe ubwato bu pakiye ibicuruzwa bya magendu bivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo byerekeza mu karere ka Karongi.Inkuru irambuye
Kicukiro: Mu nzu y’umuturage hafatiwe udupfunyika 45,100 tw’urumogi
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2018, ku makuru ya tanzwe n’abaturage Polisi yafatiye udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 45,100 mu rugo rw’umuturage ruherereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, mu kagari ka Nyanza. Inkuru irambuye
Abakoresha umuhanda barasabwa guhora bazirikana amategeko awugenga
Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’abafatanyabikora bayo igamije gufata imyanzuro yafasha kugabanya impanuka zo mu muhanda zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











