Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Abashinzwe umutekano mu kigo TOPSEC basabwe kurushaho gukora kinyamwuga

Abahagarariye abandi mu kigo cyigenga gicunga umutekano cya TOPSEC Ltd bagerakuri 60 bashoje amahugurwa bari bamaze mo icyumweru bahabwaga na Polisi y’u Rwanda,aho bakanguriwe kurushaho gukora akazi kabo kinyamwuga. Inkuru irambuye

Nyanza: Umushoferi yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi

Umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso RAD 749 Q yafashwe agerageza guha ruswa y’ibihumbi cumi na bitanu (15,000FRW) umupolisi ubwo yamuhagarikaga akamusangana amakosa atandukanye.  Inkuru irambuye

“Buri wese arahamagarirwa gutanga amakuru kubagizi ba nabi” ACP Rugwizangoga

 Icyumweru Polisi y’u Rwannda yahariye gushishikariza umuturage gukumira ibyaha cyashojwe kuri uyu wa 13 Ukuboza 2018 buri wese asabwa kugira uruhare mu gutanga amakuru agamije gukumira ibyaha.   Inkuru irambuye

Abafatanwe ibiyobyabwenge baricuza guhemukira umuryango nyarwanda

 

Bamwe mu bafashwe bacuruza ibiyobyabwenge baricuza ko bahemukira umuryango nyarwanda, bagasaba abagifite aho bahuriye nabyo kwihutira kubireka batarahura n’ingaruka zikomeye zibategereje.   Inkuru irambuye

Rwamagana :Yafashwe yiyita umupolisi, anambura umuturage

Ndayisaba w’imyaka 27, umuturage wo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 09 Ukuboza yafashwe yiyita umupolisi ndetse anasaba Nkundabarama Jean de Dieu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugirango afungure murumuna we.   Inkuru irambuye 

Nyarugenge: Umuturage yafatanwe amadorari y’amiganano

Twahirwa yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Ukuboza, mu murenge wa Muhima agiye kuvunjisha ayo madorari ku bavunjayi I Nyabugogo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko Twahirwa akimara gufatanwa ayo madorari yavuze ko  atari aye ko ahubwo yayasanze mu mudoka y’umuntu yari amaze gukora kuko ngo ubundi asanzwe ari umukanishi w’amamodoka.  Inkuru irambuye

Kacyiru: Abapolisikazi bibukijwe ko bashoboye

Abapolisi 102 bayobora abandi mu duce twose tw’igihugu bagiranye inama igamije kwimakaza ihamwe ry’uburinganire mu kazi k’igipolisi, aho abapolisikazi basabwe kurushaho kwiyubakamo icyizere kuko bashoboye.    Inkuru irambuye