Abapolisi 280 basimburanye mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 280 berekeje mu gihugu cya Repubulika ya Centre Afrika mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu(MINUSCA). Ni ubutumwa bazamaramo umwaka, bagiye gusimbura bagenzi babo 280 nabo bari bamazeyo umwaka bari muri ubwo butumwa. Inkuru irambuye
Iburasirazuba :Hamenwe litiro zirenga 1000 z’inzoga zitemewe
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe litiro 1095 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zimenerwa mu ruhame aho abaturage bongeye kwibutswa ingaruka zo kunywa bene izo nzoga, basabwa kuzirwanya batanga amakuru y’aho zikorerwa. Inkuru irambuye
Ruhango: Abaturage basubijwe inka bari baribwe bashimiye Polisi
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kabagali bari bamaze amezi arenga abiri baribwe inka kuri uyu wa 17 ukuboza 2018 bazishubijwe na Polisi y’u Rwanda.
Ni inka 3 zari zaribwe mu bihe bitandukanye , imwe yari imaze amezi abiri naho izindi 2 zo zari zimaze iminsi 6. Inkuru irambuye
Abakozi babiri b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isukura bafashwe bakekwaho kwaka ruswa umuturage
Polisi mu mujyi wa Kigali, yafashe abagabo babiri basanzwe ari abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC), Abafashwe ni Gatebuka Fidel na Uwineza Victory.
Bafashwe tariki ya 17 Ukuboza 2018, bafatirwa mu Mudugudu wa Rebero, Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Inkuru irambuye
Amajyaruguru: Hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni 15
Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kuvugwa mu Ntara y’Amajyaruguru cyane cyane mu turere dukora ku mipaka Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukuboza mu Mirenge yose igize akarere ka Gicumbi na Burera habereye igikorwa cyo kumenera mu ruhame ibiyobyabwenge byafashwe byinjizwa mu Rwanda. Inkuru irambuye
Police FC itsinze Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier league) yakomeje kuri uyu wa Gatanu Tariki 21 ukuboza aho yari igeze ku munsi wayo wa 11 Police FC ikaba yari yasuye ikipe ya Rayon sports mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyambirambo ukarangira Police FC yegukanye amanota 3 ku nsinzi y’igitego 1:0. Inkuru irambuye
Kayonza: Yafashwe akekwaho gutanga ruswa ku bapolisi
Nyirandikubwimana Dativa w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu murenge wa Mukarange mu karere ka kayonza yafashwe akekwaho gushaka gutanga ruswa ku mu polisi kugirango arekure umugabo we wafatiwe mu mukwabo wo ku rwanya abajura n’inzererezi zikora ibikorwa bihungabanya umutekano muri santeri y’ubucuruzi ya Mukarenge. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











