Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

[AMAFOTO]: Centre Africa: Abapolisi 140 b' u Rwanda basimbuye bagenzi babo mu butumwa bw'amahoro.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Mutarama 2019 nibwo abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa aho bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye  bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.    Inkuru irambuye

Abasenateri baravuga ko ibiganiro bagiranye n’abayobozi ba Polisi bizabafasha gushakira umuti ikibazo k’inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mutarama abasenateri bagize komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga,Ubutwererane n’Umutekano basuye abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda bungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo inzoga zitujuje ubuziranenge zicike.Aba basenateri bakaba bari bayobowe na perezida wA  komisiyo, Hon. Rugema Mike.    Inkuru irambuye

Gicumbi: Mu bikorwa bya Polisi hafashwe moto 8 zidafite ibyangombwa

Kuva tariki 10 Mutarama 2019 Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda batangije mu gihugu cyose igikorwa cyo gufata bimwe mu binyabiziga bya moto ba nyirabyo babitwaraho abagenzi bitujuje ibyangombwa ndetse n’abarenga ku mategeko y’umuhanda.     Inkuru irambuye

Nyamasheke: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kurwanya ibyaha

 Mu mpera z’iki cyumweru dusoje urubyiruko rw’abakorerabushake ruhagarariye urundi rwo mu mirenge igera kuri 15 igize akarere ka Nyamasheke rwahuriye ku biro by’umurenge wa Shangi  rusabwa gukumira ibyaha byiganjemo  ibikorerwa mu kiyaga cya Kivu, mu ishyamba rya Nyungwe ndetse n’ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.      Inkuru irambuye

Nyaruguru: 18 bafatanwe imifuka y’amakara batemye mu mashyamba ya leta

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Mutarama, Polisi y’u Rwanda  ikorera mu karere ka Nyaruguru mu mirenge ya Ngera na Ngoma yakoze umukwabo wo gufata abantu  bakekwaho gutema amashyamba ya leta bakayatwikamo amakara.    Inkuru irambuye

 

Polisi y’u Rwanda yungutse imbwa 16 zizayifasha gucunga umutekano

 Kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo urusheho kugenda neza, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rikoresha imbwa rizwi ku izina rya “canine brigade”. Izi mbwa zikaba zikoreshwa mu gusaka ibiyobyabwenge bitandukanye  ndetse no gutahura ’ibisasu by’ubwoko bwose bishobora guturika.   Inkuru irambuye

Kirehe: Polisi ikomeje guhugura abafatanyabikorwa bayo ku mutekano

Kuva Tariki 08 Mutarama2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yatangiye guhugura  abafatanyabikorwa bayo ku rwego rw’imirenge hagamijwe  kurebera hamwe uko umutekano wakomeza kubumbatirwa.   Inkuru irambuye

Rubavu: Umuturage yafatanwe amadorari 3,000 y’amiganano

 Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo  ku bufatanye n’abaturage , kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019 yafashe uwitwa Uwingabiye Jean Claude afite amadolari y’amanyamerika ibihumbi 3 y’amiganano (3,000$).    Inkuru irambuye