Trending Now

Incamake y’amakuru yatambutse k’urubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

[AMAFOTO]: Polisi Handball itwaye igikombe cya shampiyona idatsinzwe

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 0 8 Nzeri nibwo ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino w’amaboko  uzwi ku izina rya Handball yatsindiye igikombe cya shampiyona  umwaka wa 2018.Iki gikombe igitwaye nyuma yo gutsina ikipe ya APR  Handball Club ibitego 36 kuri 29, ni umukino wabereye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisigara. Inkuru irambuye

Umutekano mu bihe by’Amatora wabaye ntamakemwa

Polisi y’u Rwanda ivuga ko amatora uhereye ku byiciro byagiye biba bitandukanye kugeza ashojwe nta cyahungabanyije umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege avuga ko mu bihe by’aya matora nta cyaha cyagaragaye haba mu baturage ndetse no mu mutekano wo mu muhanda. Inkuru irambuye

Rubavu:Babiri bafatanywe ibiyobyabwenge na magendu y’imyenda

Mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge  mu gihugu, Polisi  ikorera mu Karere ka Rubavu, ku makuru yatanzwe n’abaturage,  yafatanye umusore witwa Tuyisenge Eric w’imyaka 28 y’amavuko, udupfunyika 475 tw’urumogi. Inkuru irambuye 

Gatsibo: Polisi yashubije abaturage ihene 23 zari zaribwe

Polisi y ‘u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafashe ihene zigera kuri 23 zari zaribwe mu miryango itandukanye yo mu karere ka Nyagatare

Izi hene zibwe mu ijoro ryo kuwa 4 Nzeri, mu murenge wa Karangazi akagari ka Musenyi. Inkuru irambuye 

Muhanga: Polisi yasabye abaturage kwirinda ingaruka zikomoka kubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko bihanwa n’amategeko bikanatwara ubuzima bw’ababikora batabifitiye ubumenyi.

Ni nyuma yuko  Polisi  mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Muhanga, akagari ka Remera, taliki ya 05 Nzeri, yafashe abagabo babiri bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coluta na gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Inkuru irambuye 

Kigali:Urubyiruko rwasabwe kureka ibiyobyabwenge

Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali rwasabwe kwirinda  ibiyobyabwenge,ahaubwo rukangurirwa kwitabira imirimo iruteza imbere ndetse ikanateza imbere igihugu muri rusange.

Hari mu gikorwa cy’ubukanguramba mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki 07 Nzeri 2018,  kibera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara,cyateguwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha. Inkuru irambuye

Nyanza: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe umukozi wa Banki

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yafashe umugabo witwa Nyandwi Mwangaguhaba ufite imyaka 39, uyu mugabo akurikiranyweho kwiba  amafranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni imwe n’igice ayashikuje umukozi wa SACCO. Inkuru irambuye