Polisi y’u Rwanda yasoje ibikorwa byo kubungabunga amahoro yakoreraga mu gihugu cya Haiti
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 4 Kanama, ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe hageze itsinda ry'abapolisi 140 bavuye mu butumwa bw'amahoro mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazanywe n'indege y’Umuryango w’Abibumbye bayobowe n’umuyobozi wungirije w’iri tsinda Senior Superintendent of Police(SSP) Edward Kizza. Inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda igiye kwagura ubukangurambaga ku isuku n’umutekano ifatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu
Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 04 Kanama 2019, kuri televiziyo y’u Rwanda hatambutse ikiganiro cyibanze ku myiteguro yo gutangiza ubwo bukangurambaga mu gihugu hose. Ni ikiganiro cyari kirimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi ndetse n’umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP/AP Juvenal Marizamunda ndetse n’umuyobozi w’agateganyo w’umujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait. Inkuru irambuye
Musanze: Itorero ry’Abadivantiste ryakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Babinyujije mu butumwa bw’indirimbo zihimbaza Imana, korari Ambassadors yo mu itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi, kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Kanama muri Stade Ubworoherane iherereye mu karere ka Musanze bahakoreye igiterane kigamije kwigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Inkuru irambuye
Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwakomereje mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda
Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ni ukwezi Polisi y’u Rwanda ikoramo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ndetse hagatangwa n’ibiganiro bitandukanye mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba. Iki ni icyumweru cya kane cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kizibanda ku kubungabunga umutekano wo mu muhanda aho gifite insanganyamatsiko igira iti: “uruhare rw’umugenzi mu gukumira impanuka. Inkuru irambuye
Abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali baganirijwe k’uruhare rwabo mu gukumira impanuka
Icyumweru cya kane cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kizibanda ku kubungabunga umutekano wo mu muhanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umugenzi mu gukumira impanuka.” Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali, baganirijwe uruhare bafite mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda ndetse banibutswa inshingano zabo kugira ngo bageze abagenzi aho bajya amahoro. https://www.police.gov.rw/rw/detail-view/?tx_ttnews%5Btt_news%5D=14597&cHash=f34f6dcfc4822768ceb0b1f7af427f2dInkuru irambuye
DIGP Marizamunda yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru ya Polisi y’Ubwami bwa Eswatini
Kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2019, umuyobozi wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Bwami bwa Eswatini aho azitabira umuhango wo kwizihiza isabukuru ya Polisi y’ubwo Bwami. Inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kwirinda inkongi z’umuriro
Ibi Polisi y'u Rwanda ibitangaje nyuma y'aho mu cyumweru dusoje habaye inkongi z’umuriro ebyiri zangije ibintu bitandukanye.
Kuri uyu wa mbere w’icyumweru dusoje mu karere ka Nyarugenge muri Nyabugogo ahazwi nko ku Mashyirahamwe inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro hashya imiryango yakorerwagamo ubucuruzi butandukanye aho yatewe n’imbabura yasizwe icanwe muri Resitora. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











