Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru dusoje

Sudani y’Amajyepfo: Abapolisi b’u Rwanda biganjemo ab’igitsina gore bambitswe imidari

Kuri uyu wa 30 Gicurasi, abapolisi 188 b’u Rwanda biganjemo ab’igitsina gore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Amajyepfo bambitswe imidari y’ishimwe kubera ubunyamwuga bagaragaza no gukora akazi kabo bashinzwe neza.Inkuru irambuye

Polisi yerekanye abagabo batatu biyitiriraga kuba abapolisi bakambura abaturage

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi  Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali  yerekanye abagabo batatu aribo  Gasana Steven w’imyaka 36,Ngabonziza Lambert imyaka 47 na Twarabanye Robert imyaka 31 bose bakekwaho kwiyitirira urwego rwa Polisi  bakambura amafaranga  abaturage babizeza kubashakira impushya zo gutwara ibinyabiziga. Bose bafatiwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga. Inkuru irambuye

Rwamagana: Umugabo yafashwe abitsa muri banki amayero 2500 y’amiganano


Kuri uyu 30 Gicurasi,Polisi y’u Rwanda ikorere mu karere ka Rwamagana mu  murenge wa Kigabiro yafashe Habumugisha Peter ageregeza kubitsa amayero 2500 y’amiganano muri banki ya Kigali(BK) ishami rya Rwamagana.Inkuru irambuye

Rusizi: Imbere y’abaturage hangirijwe urumogi rufite agaciro ka miliyoni 60


Polisi ikorera mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 29 Gicurasi yangirije mu ruhame rw’abaturage udupfunyika tw’urumogi ibihumbi magana atatu (300) dufite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Inkuru irambuye

Hagiye kujya hifashishwa imashini nto zisuzuma ubuziranenge bw’umwotsi usohorwa n’ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda iri mu nzira zo gushyiraho imashini ntoya zimukanwa zizajya zifashishwa mu gupima ubuziranenge bw’umwotsi usohorwa n’ibinyabiziga hagamijwe kurengera amagara y’abaturage n’ibidukikije.Inkuru irambuye

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bukomereje mu nteko z'abaturage


Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwa “Gerayo Amahoro” bugamije gukangurira abakoresha umuhanda kurwanya no gukumira impanuka, kuva aho butangiriye bumaze kugenda butanga umusaruro ugaragara.Inkuru irambuye

Burera: Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kwirinda kwishora mu biyobyabwenge

Ni nyuma yuko Polisi ifashe Uwamahoro Apolinaria w’imyaka 38 utuye mu karere ka Burera umurenge wa Rwerere na Muhozi Jean Eric w’imyaka 39 utuye mu karere ka Rulindo umurenge wa Ntarabana bafite litiro 25 za kanyanga n’udupfunyika 200 tw’urumogi.Inkuru irambuye