Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru dusoje

Musanze: Mu ishuri rikuru rya Polisi habereye inama yiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena, mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College-NPC) riherereye mu karere ka Musanze habereye inama ngaruka mwaka yiga ku mahoro n’umutekano ndetse n’ubutabera,ifite insanganyamatsiko igira iti “Dushimangire umutekano ku mugabane wa Afurika dushingiye k’ubufatanye bw’uturere.” Inkuru irambuye

Kacyiru: Habereye inama yahuje Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye amahoteli, utubari n’amaresitora


Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa 14 Kamena, habereye inama yahuje abahagarariye amahoteli,utubari n’amaresitora barebera hamwe uko bagira uruhare mu bukangurambaga Polisi yatangije bwiswe Gerayo Amahoro bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda. Inkuru irambuye

Gishari: Aba-DASSO 429 basoje amahugurwa abongerera ubumenyi


Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kamena, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi i Gishari, aba DASSO 429 barimo 37 b’igitsina gore baturutse mu mirenge yose y’igihugu basoje amahugurwa batyaza ubumenyi. Inkuru irambuye

ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 08 na 09 Kamena nibwo hakinwaga imikono ya nyuma yo kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba siporo bazize Genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Inkuru irambuye

Amajyepfo: Mu nteko z’abaturage basobanuriwe imikoreshereze y’umuhanda


Buri wa kabiri wa buri cyumweru mu gihugu hose inteko z’abaturage ziraterana zikungurana ibitekerezo,zikigira hamwe inzira y’iterambere, zigashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite ndetse n’ibindi bitandukanye. Inkuru irambuye

Ubukangurambaga bwa #Gerayo Amahoro bwakomereje mu batwara abagenzi mu modoka za rusange


Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda, kuri uyu wa 10 Kamena, Polisi n’abafatanyabikorwa bayo babukomereje mu kwigisha abashoferi batwara abagenzi mu modoka za rusange, hirya no hino mu gihugu, bakaba bagaragarijwe uruhare rwabo mu kwirinda no kurinda abandi impanuka zo mu muhanda birinda gutwara imodoka bayonye, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’andi makosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga. Inkuru irambuye

Umuryango w’Abibumbye watangije umuganda muri Sudani y’Amajyepfo

Abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no kugarura umutekano muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) bakoze umuganda wo gusukura no gutera ibiti mu mujyi wa Juba n’inkengero zawo mu rwego rwo kurushaho kuwugira mwiza. Inkuru irambuye