Abapolisi bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo bashimiwe akazi keza bakoze
Abapolisi b’u Rwanda 160 biganjemo ab’igitsina gore bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo, ubwo bageraga ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu masaha ya 18h30 zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kmena, bashimiwe umuhate n’umurava bagaragaje mu kazi, mu gihe bamazeyo kingana n’umwaka.Soma inkuru irambuye
Abayobozi bakuru ba Polisi ya Sudan na Centre Africa bashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda
Kuri uyu wa 29 Kamena, ku cyicaro gikuru cya Polisi, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yahakiriye Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair umuyobozi mukuru wa Polisi ya Sudan na Col. Bienvenu Zokoue umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repuburika ya Centre Africa. Soma inkuru irambuye
Musanze: 30 basoje amasomo yo ku rwego mpuzamahanga agenewe ’aba-Ofisiye bakuru
Abapolisi n’abacungagereza 30 bakomoka mu bihugu icyenda byo ku mugabane wa Afurika basoje amasomo agenerwa aba-Ofisiye bakuru bari bamazemo umwaka mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze, basabwe kurangwa n'ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n'amakimbirane. Soma inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda yasabye abasezerewe kuzarangwa n’imyitwarire myiza
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police(IGP) Dan Munyuza, yasabye abasezerewe muri Polisi y’u Rwanda gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no guharanira ko igihugu gikomeza kugira umutekano n’iterambere birambye.
Ibi yabibasabye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kamena, mu muhango wo kubasezera no kubashimira wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Soma inkuru irambuye
Nyarugenge: Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje mu Madini
Kuri uyu wa 23 Kamena, mu karere ka Nyarugenge ku musigiti wa Nyarugenge umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yatanze ikiganiro ku bayoboke b’idini ya Islam bagera 100 kwirinda ibyaha no gusobanukirwa ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro Polisi yatangije. Soma inkuru irambuye
Gishari: Hatangijwe amahugurwa agamije kurwanya ihohoterwa muri Afurika y’Iburasirazuba
Kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena, mu ishuri rya Polisi rya Gishari rihereye mu karere ka Rwamagana hatangijwe amahugurwa y’ibyumweru bibiri yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Sexual and Gender Based Violence -SGBV) yitabiriwe n’abantu 26 baturutse mu bihugu 11 bya Afurika. Soma inkuru irambuye
Kacyiru: Abapolisi bitabiriye amahugurwa ajyanye n'uburere mboneragihugu
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena, ku cyicaro gikuru cya Polisi y' u Rwanda Kacyiru, hatangijwe amahugurwa y'iminsi itatu ajyanye n'uburere mboneragihugu, ariguhabwa abapolisi bagera kuri 57 mu rwego rwo kurushaho kubongerera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











