Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse k'urubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru dusoje

Polisi y’u Rwanda yakiriye aba-Ofisiye bakuru biga amasomo ahanitse mu by’imiyoborere

Aba-ofisiye bakuru bagera kuri 30 bagize icyiciro cya 7 cy’amasomo  ahanitse  mu by’imiyoborere nibo bakiriwe na Polisi y’u  Rwanda mu muhango wo kwiyakira (dinner), ku cyicaro cy’ishuri rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze(NPC) ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kamena. Inkuru irambuye

Kacyiru: Abayobozi b’amakoperative y’abamotari bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Polisi


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kamena, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera arikumwe n’Umuyobozi w’Ikigega cyihariye cy’Ingoboka (SGF) Dr. Nzabonikuza Joseph,Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abamotari (FERWACOTAMU) ku rwego rw’igihugu Ngarambe Daniel ndetse n’uhagarariye Yego Ltd Uwamahoro Aline baganirije abayobozi b’amakoperative n’abashinzwe imyitwarire  bagera kuri 90 bakorera  umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali, babaganiriza kugira uruhare mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Inkuru irambuye

Ruhango: Abanyeshuri basaga 1000 bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu


Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Kamena, abanyeshuri bagera ku 1058 n’abarezi babo 22 bo mu ishuri rya G.S Ruhango Gatorika rihereye muri ako karere bahwawe ikiganiro cyo kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda inda ziterwa abangavu. Inkuru irambuye

Rwamagana: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe umucuruzi wa kompanyi ya MTN


Umusore witwa Nsabimana Silas w’imyaka 27 yafashwe na Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari kuri uyu wa 19 Kamena, ubwo yari amaze kwiba umukozi wa MTN Uwimana Gaudance w’imyaka 22 ibihumbi 135,000Frw akoresheje telefone.Inkuru irambuye

Icuruzwa ry’abantu icyaha kigira ingaruka mbi k'ugikorewe no kugihugu cye


Uko iterambere rigenda ryiyongera niko ryadukana ibyaha bishya, muri byo harimo n’icuruzwa ry’abantu.Icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ntigisanzwe mu muco nyarwanda kuko ubusanzwe umuntu si igicuruzwa, hari benshi mu banyarwanda batanasobanukiwe imiterere y’iki cyaha n’uko gikorwa.Inkuru irambuye

Abatwara abagenzi mu modoka ntoya bongeye gukangurirwa kwirinda gutwara banyoye ibisindisha

Ibi babisabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Kamena, muri gahunda y’ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bari gukora hirya no hino mu gihugu bwa “Gerayo Amahoro” bakangurira abantu bose bakoresha umuhanda kurwanya impanuka zo mu muhanda by’umwihariko uy’umunsi bakaba bakanguriye abashoferi batwara imodoka ntoya kwirinda gutwara banyoye ibisindisha.Inkuru irambuye

Abakoresha umuhanda bafite ruhare ki mu kwirinda impanuka


Mu Rwanda abantu babiri bahitanwa n’impanuka mu minsi 3 gusa, abandi babiri bazikomerekeramo bikomeye buri munsi, aba bahutazwa n’impanuka ni abanyamaguru kurenza ibindi byiciro by’abakoresha umuhanda kandi bahora basabwa kuzirinda no kuzindwa. Inkuru irambuye