Mu gihugu hose hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yatangije ukwezi kwahariwe ibikorwa bigamije gushimangira iterambere n’imibereho myiza y’umuturage aho abayobozi batandukanye hirya no hino mu gihugu basabye abaturage gufata neza no kubyaza umusaruro uhagije ibikorwa bahabwa na Polisi y’u Rwanda kandi bagashimangira ubufatanye mu kurwanya ibyaha. Soma inkuru irambuye
Itsinda ry’Abanyatogo ryakoreye urugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda
Itsinda ry’abayobozi baturutse mu gihugu cya Togo mu ishami rishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha biyishamikiyeho, kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga, bakoreye urugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe ubugenzuzi no kurwanya ruswa muri Polisi ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.Soma inkuru irambuye
Rubavu: Polisi yafashe ibiro birenga 150 by’urumogi
Kuri uyu wa 14 Nyakanga mu masaha ya saa tanu z’ijoro, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu umurenge wa Rubavu yafashe imodoka ifite ibirango byo mu gihugu cya Congo CGO 7995AA19 ipakiye imifuka 14 y’urumogi ipima hagati y’ibiro 150 na 200. Soma inkuru irambuye
Police Handball Club yongereye amasezerano abakinnyi bayo
Nyuma y’aho ikipe ya Police HC itwariye igikombe cya Shampiyona 2019, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri (2) abakinnyi umunani(08) undi umwe ntiyashobora gukomezanya n’iyi kipe. Aya masezerano yasinyiwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru tariki 15 Nyakanga. Soma inkuru irambuye
Mu ishuri rikuru rya Polisi hatangijwe amahugurwa ya Interpol
Mu ishuri rikuru rya Polisi National Police College (NPC) rihereye mu karere ka Musanze, kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga, hatangijwe amahugurwa y’icyumweru yitabiriwe n’ibihugu bigera kuri cumi na kimwe by’ibubimbiye mu muryango mpuzamahanga wa Polisi uzwi nka INTERPOL. Soma inkuru irambuye
Polisi yafashe umusore wiyitaga umupolisi akambura abaturage abizeza kubaha serivisi
Muri iki cyumweru dusoza nibwo abaturage bo mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo bahaye amakuru Polisi y’u Rwanda ko Iyakaremye Theophile agenda yiyita umupolisi akabaka amafaranga abizeza ko azabaha ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibinyabiziga bitangwa n’ikigo cya Polisi kizwi nka Contrôle Technique.Soma inkuru irambuye
Ibigo by’amashuri biragirwa inama yo kuba maso mu gihe cy’ibiruhuko
Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa 19 Nyakanga, Polisi ikorera mu karere ka Ngororero ifatanye Dusengimana Evariste w’imyaka 22 ukomoka mu karere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro ibikoresho yari yibye ku kigo cy’amashuri cya ESCOM Rucano ( Ecole secondaire communautaire de Rucano).Soma inkuru irambuye

Kinyarwanda
English










