Umuyobozi w’ikinyabiziga niwe ahanini ufite umuti w’ikibazo cy’impanuka- DIGP Namuhoranye
Ubwo abayobora ibigo bitwara abagenzi mu madoka bahabwaga amahugurwa na Polisi kuri uyu wa 25 Nyakanga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku kacyiru, basabwe kwibutsa abashoferi babo kuzirikana amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda kuko ariwo muti w’ikibazo k’impanuka. Soma inkuru irambuye
Polisi yeretse itangazamakuru moto 128 zafatiwe mu makosa umunsi umwe
Mu gitondo cyo kuri uyu 21 Nyakanga ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Polisi yeretse itangazamakuru moto zigera 128 zaraye zifatiwe mu mukwabu wo kutubahiriza amategeko y’umuhanda. Soma inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda mu imurikagurisha rya 2019
Polisi y’u Rwanda yitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 22, aho izamurikira abanyarwanda bimwe mu bikorwa byayo. Iri murikagurisha ryafunguwe kuri uyu wa mbere tariki 22 Nyakanga,rikaba ririkubera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo aho risanzwe ribera. Soma inkuru irambuye
Ruhango: Polisi yafashe umugabo wiyitaga umukozi wa compassion international akambura abaturage
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi kuri uyu wa 24 Nyakanga, yafashe umugabo witwa Karake Innocent w’imyaka 44 y’amavuko wabeshyaga abaturage avuga ko akorera umushinga wa compassion International akabasaba amafaranga kugira ngo abandikire abana muri uwo mushinga. Soma inkuru irambuye
Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwakomereje kubarikorewe
Icyumweru cya kabiri cyahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'inda ziterwa abana mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, kuri uyu wa 26 Nyakanga mu karere ka Gakenke mu murenge wa Nemba habereye amahugurwa ku bana 100 bahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina barikumwe n'ababyeyi babo ndetse n'abandi baturage.Soma inkuru irambuye
Polisi FC yerekanye k’umugaragaro abakinnyi n’abatoza bashya iherutse gusinyisha
Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi FC, kuri uyu wa gatatu tariki 25 Nyakanga, yerekanye abakinnyi n’abatoza bashya iherutse gusinyisha. Ni igikorwa cyabereye kuri Stade ya Kicukiro(IPRC) aho isanzwe ikorera imyitozo kiyoborwa n’umunyamuryango w’icyubahiro w’iyi kipe Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo ari kumwe na Perezida w’ikipe Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira. Soma inkuru irambuye
Kacyiru: Abapolisi barenga 500 batanze amaraso
Nk’uko bisanzwe, buri mpera z’ukwezi abapolisi hirya no hino mu gihugu bifatanya n’abanyarwanda mu gikorwa cy’umuganda rusange. Ni muri urwo rwego nyuma y’umuganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, abapolisi bakorera muri icyo kigo barenga 500 bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso azafasha abarwayi bari mu bitaro hirya no hino mu gihugu. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











