Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse k’urubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru dusoje

Polisi n’umujyi wa Kigali basoje ubukangurambaga icyiciro cya 8 ku isuku n’umutakano

Polisi y’u Rwanda yashimiye umurenge wa Kimironko wahize iyindi mu kwimakaza ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali ku nshuro ya munani, uhabwa imodoka izabafasha gukomeza gushimangira no kunoza ibyo bagezeho mu isuku no kwicungira umutekano. Inkuru irambuye

Abaturage barashimira Polisi kuba yabagarurije ibikoresho byabo byari byibwe


Abaturage bashimiye Polisi y’u Rwanda nyuma y’aho Polisi ikorera mu karere ka Gasabo  mu murenge wa Bumbogo mu rucyerera rwo kuri uyu wa 28 Nyakanga igaruje ibitenge 11 n’imashini z’idoda 4 byari byibwe n’abasore batatu aribo Twizerimana Janvier w’imyaka 32 y’amavuko, Mugisha Issa w’imyaka 19 na Kuradusenge Jean w’imyaka 31 y’amavuko. Inkuru irambuye

Gasabo: Yafatanwe amadorali y’amiganano arenga ibihumbi 20


Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2019 yafatiye mu kabari  umugore witwa Uvutseneza Florence w’imyaka 28 y’amavuko afite amadolari ibihumbi makumyabiri n’ijana (20,100$) by’amadorali ya Amerika. Inkuru irambuye

Polisi irakangurira abatunze ibinyabiziga kujya bihutira kubisuzumisha imyotsi ibiturukamo


Guhera kuri uyu wa 29 Nyakanga 2019, Polisi y’u Rwanda yatangiye icyumweru cya gatatu mu byumweru bigize ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo, (Police Month). Iki cyumweru cyahariwe kurengera ibidukikije, ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma imodoka harebwa ko zidasohora imyotsi ihumanya ikirere. Ikaba ari gahunda irimo gukorerwa hirya no hino mu gihugu. Inkuru irambuye

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda ari mu ruzinduko rw'akazi muri Sudani y'Epfo


Kuri uyu wa mbere tariki 29 Nyakanga 2019 umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda  IGP Dan Munyuza n'intumwa ayoboye  batangiye uruzinduko rw'akazi muri Sudani y'Epfo aho bitabiriye  umuhango wo gusoza amasomo akomatanyije yahabwaga abapolisi  420 bo mu gihugu cya Sudani y'Epfo. Inkuru irambuye

Polisi y’u Rwanda irasaba ibigo bitwara abagenzi korohereza abanyeshuri mu ngendo bakora basubira ku mashuri


Ikiruhuko gisoza igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye kirarangiye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama abanyeshuri baratangira gusubira ku bigo by’amashuri. Polisi y’u Rwanda irasaba ibigo bishinzwe gutwara abagenzi korohereza abanyeshuri mu ngendo kugira ngo bagere ku ishuri kare batekanye. Inkuru irambuye

Abanyeshuri biga muri Arabiya Saudite basobanuriwe ingaruka z’iterabwoba n’ubutagondwa

Kuri uyu wa 30 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rishizwe kurwanya iterabwoba yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri b’abayisilamu biga amasomo y’iyobokamana muri Arabiya Saudite. Inkuru irambuye