Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru dusoje

Polisi n’Itangazamakuru baganiriye uko barushaho gukumira ibyaha

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu biganiro byahuje Polisi n’abanyamakuru byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018, ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. INkuru irambuye

Centre Africa: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidali

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo2018  abapolisi b’u Rwanda  barenga  431 bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA) bambitswe imidari y’ishimwe. Inkuru irambuye

Nyagatare: Hafatiwe imodoka ipakiye ibiyobyabwenge

Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba mu kagari ka Nyabwishongwezi kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2018, Polisi yafashe  imodoka yo mu bwoko bwa DYNA ifite ibirango RAC 439T ipakiye amakarito 171 y’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa zebra waragi. Inkuru irambuye

Gasabo: Polisi yafashe umugabo wari ufite amadorali n’amayero y’amiganano

Ku uru wa kane tariki 15 Ugushyingo nibwo  Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo yafashe umugabo  witwa Mukeshimana Anastase bakunze kwita Ibrahim, uyu akaba yarafatanywe amayero agera ku bihumbi 3 na 450 n’amadorali  ibihumbi 3. Inkuru irambuye

Bugesera: Polisi yakanguriye abanyeshuri kurwanya ubusambanyi bukorerwa abangavu

Hashize iminsi mu gihugu havugwa abantu b’inyangabirama basambanya  abakobwa b’abangavu rimwe na rimwe bakabatera  inda imbura gihe. Inkuru irambuye

Ngoma: Abaturage bahagarariye abandi basabwe kurushaho kunoza inshingano zabo bakumira ibyaha

Abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) bari kumwe n’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP) ndetse n’abakora irondo ry’umwuga mu mirenge ya Mugesera na Zaza baganirijwe uko barushaho kunoza inshingano zabo mu rwego rwo gukumira ibyaha bitandukanye bikomeje kugaragara aho batuye. Inkuru irambuye

Musanze: Abakora ubucukuzi bw’amabuye basabwe kwitwararika mu bihe by’imvura

Polisi y’u Rwanda itangaje ibi nyuma yaho kuri uyu wa 12 Ugushyingo, mu karere ka Musanze, mu murenge wa Nyange abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe bari gucukura umucanga mu kibaya cya Musenyi hafi ya Pariki y’ibirunga.Inkuru irambuye

Gatsibo: Abaturage bafashije Polisi gufata abajura bibaga inka

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo kuri uyu wa 11 Ugushyingo yafashe abantu babiri bashoreye inka bari bibye   mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi  mu kagari ka Nyagashanga. Inkuru irambuye

Rusizi: Umumotari yafatanywe uruhushya rwo gutwara moto rw’uruhimbano

Ku mugoroba wo  ku itariki 13 Ugushyingo nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe umumotari witwa Karangwa Elie ufite imyaka 30 atawaye moto ifite ibiyiranga RC 848Z .Akaba yari afite  uruhushya rwo gutwara Moto(Categorie A)  rw’uruhimbano. Inkuru irambuye