Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa guhindura imyumvire ikomeje guteza impanuka mu mihanda
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(WHO) rigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri mwaka.Izi mpanuka ziza ku mwanya wa 8 mu gihitana ubuzima bw’abatuye isi nyuma y’icyorezo cya SIDA, Igituntu n’izindi. Inkuru irambuye
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa batanze amazi meza ku baturage
Umutwe w’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA), kuri uyu wa 7 Gicurasi watangije igikorwa cy’isuku n’isukura mu mujyi wa Bangui. Inkuru irambuye
Abapolisikazi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo basangije ubunararibonye bagenzi babo bo muri icyo gihugu
Abapolisikazi b’u Rwanda bari m’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo bagiranye inama na bagenzi babo nabo b’abapolisikazi muri icyo gihugu cya Sudani y’Epfo babasangiza ubunararibonye bafite mu kazi ka gipolisi. Inkuru irambuye
Abanyeshuri bo muri Zambia na Zimbabwe basuye ishuri rya Polisi rya Gishari
Abanyeshuri 15 biga ibijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro, imiyoborere no gukemura amakimbirane muri Kaminuza ya Zambia-Zimbabwe Open University basuye ishuri rya Polisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana bagamije gusangizwa amasomo yigishwa abagiye mu butumwa bwa LONI bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano.Inkuru irambuye
Musanze : Aba-Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda basoje amasomo y’imiyoborere>
Kuri uyu wa 10 Gicurasi aba-ofisiye 29 basoje amasomo y’ibyerekeye imiyoborere bari bamazemo amezi ane (4) mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) rihereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.Inkuru irambuye
Gasabo : Yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yafashe umugabo agerageza guha ruswa y'amafaranga 5000 frw umupolisi kugira ngo areke imodoka ye yaramaze gusangana amakosa. mu gihe cyo kuyisuzuma ubuziranenge. Inkuru irambuye
Huye: Umuturage yasubijwe moto ye yari yibwe
Muri iki cyumweru dushoje kuwa 10 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Huye yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba moto RB 798S ya Habimana Bonaventure yakoreshaga umwuga wo gutwara abagenzi.Inkuru irambuye

Kinyarwanda
English










