Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru dusoje

Polisi y’u Rwanda izifatanya n’isi mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Buri mwaka impanuka zo muhanda zihitana abantu  barenga miliyoni imwe ku isi.  Nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (World Health Organization), kivuga ko  Impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa 8 mu kwica  abantu benshi ku isi.  Zirusha zimwe mu ndwara z’ibikatu nka SIDA, Igituntu.Inkuru irambuye

Gishari : Hashojwe amahugurwa yo gutabara abari mu kaga


Kuri uyu wa 03 Gicurasi mu Ishuri rya Gishari Integrated Polytechnic (GIP) hashojwe amahugurwa y'abapolisi yaramaze ibyumweru bitatu yibandaga ku kuzimya umuriro no gutabara abantu baheze mu byuma bizamuka mu miturirwa.Inkuru irambuye

Gicumbi: Abayobozi basabwe kwegera abaturage bagakumira ibyaha


Ibi ni ibyavugiwe mu nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze kuva kurwego rw’umudugudu kugeza kurwego rw’akarere ka Gicumbi murwego rwo gufata ingamba zo kurwanya ibyaha birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge , urugomo n’amakimbirane yo mu miryango bigaragara muri aka gace. Inkuru irambuye

Polisi yerekanye umugabo ucyekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya Kokayine (Cocaine)

 
Kuri uyu wa 30 Mata 2019 Polisi y’ u Rwanda yerekanye umugabo yafatanye ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kokayine (Cocaine) bipfunyitse mu dufunyika 14 buri kamwe gafite agaciro k’amadolari ya Amerika $100. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Abapolisi b’u Rwanda basimburanwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo


Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mata 2019 amatsinda abari y’abapolisi  b’u Rwanda  basimburanwe mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura  amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Inkuru irambuye

Rutsiro: Aborozi bo mu nzuri za Gishwati bakanguriwe kwicungira umutekano


Ni nyuma y’aho aborozi bororera mu nzuri zikikije ishyamba rya Gishwati  riherereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Nyabirasi  bari bamaze iminsi bavuga  ko hari abantu bitwikira ijoro bakiba inka. Inkuru irambuye