[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yasangije iya Soudan y’Epfo ibyerekeye kubaka ubushobozi
Itsinda ry’abapolisi 4 baturutse muri Soudan y’Epfo basuye Polisi y’u Rwanda basobanurirwa ibijyanye no kubaka ubushobozi mu mikorere ndetse no guteza imbere imibereho y’umupolisi. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Gerayo Amahoro yakomereje mu bashoferi batawara amakamyo
Gahunda y’Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri uyu wa 20 Gicurasi Polisi n’abafatanyabikorwa bayo babukomereje mu bashoferi batwara amakamyo hirya no hino mu gihugu, aho bagaragarijwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wo mu muhanda. Inkuru irambuye
Nyamagabe: Abagize CPCs bibukijwe kuzuza inshingano zabo
Abagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees –CPCs) ni bamwe mubafatanya na Polisi mu gucunga umutekano, batanga amakuru agamije gukumira ibyaha bitaraba. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Gerayo Amahoro yakomereje mu batwara abagenzi mu modoka ntoya
Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri uyu wa 22 Gicurasi Polisi n’abafatanyabikorwa bayo babukomereje mu bashoferi batwara imodoka ntoya(taxi voitures) n’abatwara ba mukerarugendo, hirya no hino mu gihugu, bakaba bagaragarijwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wo mu muhanda. Inkuru irambuye
Kayonza: Polisi yasabye abagize komite zo kwicungira umutekano kurushaho kurwanya ibyaha
Kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba ni bimwe mu ntego za Polisi y’u Rwanda yibandaho ifatanyije n’abaturage.Ni muri urwo rwego Polisi ikorera mu karere ka Kayonza kuri uyu wa 21 Gicurasi, yahuguye abagize komite zo kwicungira umutekano(Community Policing Committees-CPCs) bahagarariye abandi bagera kuri 20 baturutse mu mirenge yose y’akarere ka Kayonza. Inkuru irambuye
Abayobozi b’imitwe ya Polisi ishinzwe kugarura amahoro batangiye umwiherero i Kigali
Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gicurasi ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hatangiye umwiherero wa kane w’abayobozi bayobora imitwe y’abapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Abanyamaguru bibukijwe ko Gerayo Amahoro ikwiye kuba iya buri wese ugenda mu umuhanda
Gahunda y’Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri uyu wa 24 Gicurasi Polisi n’abafatanyabikorwa bayo babukomereje ku banyamaguru bakoresha umuhanda umunsi ku w’undi hirya no hino mu gihugu, aho bagaragarijwe ko nabo bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano wo mu muhanda. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Abayobozi b’imitwe ya Polisi ishinzwe kugarura amahoro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abayobozi 19 b’imitwe itandukanye ya Polisi ishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro, kuri iki gicamunsi cyo kuwa 23 Gicurasi bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi. Inkuru irambuye
Rwamagana: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe litiro zisaga 6500 z’inzoga zitemewe
Kuri uyu wa 23 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana umurenge wa Kigabiro yafatiye mu rugo rwa Musigwa James w’imyaka 40 inzoga z’inkorano zitemewe zitwa “Umuvinyu “ litiro 6510. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Abayobozi b’imitwe ya Polisi ya LONI bemeranyijwe kwegereza abaturage umutekano n’iterambere
Abayobozi 19 b’amatsinda y’abapolisi bari mu butumwa bwa LONI bugamije kubungabunga amahoro muri Africa baravuga ko guhurira mu mwiherero bitanga amahirwe adasanzwe yo kwigira hamwe uko inzitizi zibangamiye amahoro n’umutekano zakurwaho kugira ngo iterambere ry’umuturage bashinzwe kurinda rikomeze kwiyongera. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











