IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique
kuri uyu wa 17 Gicurasi umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya 44 ya Polisi ya Mozambique k’ubutumire bwa mugenzi we w’igihugu cya Mozambique. Inkuru irambuye
Bugesera: Abapolisi bashoje amasomo yo kurwanya iterabwoba
Abapolisi 67 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi bashoje amasomo y’ibanze mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bari bamazemo amezi 5 bayafatira mu ishuri rya Polisi ryigisha kurwanya iterabwoba (CTTC) Mayange riherereye mu karere ka Bugesera. Inkuru irambuye
Ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda bwakomereje mu bigo by’amashuri
Muri gahunda y’Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri uyu wa 15 Gicurasi Polisi n’abafatanyabikorwa bayo babukomereje mu bigo by’amashuri bitandukanye hirya no hino mu gihugu bigisha abanyeshuri n ‘abarezi uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wo mu muhanda.Inkuru irambuye
Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa
Kuri uyu wa 15 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi yafashe abagabo babiri bageragezaga guha abapolisi ruswa y'amafaranga 35000 ngo barekure imodoka zabo zari zafatiwe mu makossa. Inkuru irambuye
Abapolisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bagiranye ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda
Ni biganiro by’umunsi umwe byahuje abagize komite z’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’akarere no ku Ntara ndetse n’abapolisi bashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu turere (DCLOs). Bose hamwe barengaga 80, ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 14 Gicurasi, bibera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.Inkuru irambuye
Amahugurwa Polisi iha ibigo byigenga bicunga umutekano yitezweho kurushaho kunoza imikorere yabyo
Umuyobozi w’ishami rireberera ibigo byigenga bicunga umutekano muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi ashimangira ko guhugura ibi bigo bifasha abakozi babyo kugira ubumenyi buhagije mu kunoza inshingano zabo zo gukumira no kuburizamo ibyaha. Inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi Polisi yerekanye abagabo batatu aribo Uwamahirwe Evaliste w’imyaka 30, Manishimwe Protégé w’imyaka 30 na Ndatimana Didas w’imyaka 25, bafatanwe ibiro 20 by’urumogi bari bavanye mu karere ka Rulindo barujyanye mu karere ka Rwamagana. Inkuru irambuye
Polisi yatangije ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 mu gukumira impanuka zo mu muhanda
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 13 Gicurasi ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo yatangije ibyumweru 52 bigamije gukangurira abakoresha umuhanda bose kubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga mu rwego rwo kurwanya impanuka. Inkuru irambuye

Kinyarwanda
English










