Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse k’urubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru dusoje

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yatanze inzu 30 ku baturage batishoboye

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama, Polisi y’u Rwanda yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo hatangwa inzu ku miryango yatoranyijwe itishoboye mu gihugu hose. Inkuru irambuye

Ihuriro ry’ amashyirahamwe y'amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga (ANPAER) ryiyemeje gutanga umusanzu waryo muri gahunda ya Gerayo Amahoro

Ibi abayobozi  n’abarimu bigisha gutwara ibinyabiziga mu gihugu hose bibumbiye muri Koperative ya ANPAER (Association Nationale des Proprietaires des Auto-Ecoles au Rwanda) babyiyemeje kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kanama ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ubwo bahabwaga amahugurwa y’umunsi umwe n’ubuyobozi bwa Polisi bubashishikariza kugira uruhare mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro Polisi yatangije. Inkuru Irambuye

[AMAFOTO]: Abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bigishijwe uruhare bafite mu gukumira impanuka

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano wo mu muhanda ndetse no kugabanya impanuka zihitana abantu abandi zikabasigira ubumuga, Polisi y’u Rwanda n’abafanyabikorwa bayo binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” basobanuriye abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye uburyo bagomba gukoresha umuhanda budateza impanuka. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Polisi yatangije igikorwa cyo guha imiryango 3,000 ubwisungane mu kwivuza

Bimwe mu bikorwa byari biteganyijwe gukorwa muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwatangijwe tariki ya 15 Nyakanga, harimo n’igikorwa cyo guha ubwisungane mu kwivuza ku bantu 3,000 mu rwego rwo kurushaho gushimangira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bafite ubuzima bwiza. Inkuru irambuye

[PHOTOS]: Gabiro: Abapolisi 43 bitabiriye imyitozo ihuza inzego z’umutekano irimo ihuza ibihugu 26

Abapolisi bagera kuri 43 bitabiriye imyitozo ihuza inzego z’umutekano zo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, Amerika n’Uburayi yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama mu kigo cya gisirikari i Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Mu myiteguro y’imikino yo mu karere ka EAPCCO Police Handball Club yakajije imyitozo

Kuva ikipe ya Police Handball Club (HC) yatwara ibikombe bitatu byahatanirwaga muri uyu mwaka w’imikino mu Rwanda ntiyigeze igira ikiruhuko bitewe n’uko irimo kwitegura imikino ihuza Polisi z’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba (EAPCCO). Ni  amarushanwa azabera mu gihugu cya Kenya guhera tariki ya 25 Kanama kugeza tariki ya 02 Nzeri uyu mwaka. Inkuru irambuye

Gasabo: Abacuruza ibikomoka kuri peterori basabwe kwirinda icyateza inkongi

Muri gahunda yayo yo kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro, kuri uyu wa 16 Kanama, Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro yahuguye abakozi basaga 130 b’ikigo gicuruza ibikomoka kuri peterori cya SP (Societe Petroliere). Inkuru irambuye