[AMAFOTO] Musanze: Abakora mu nzego z’ubutabera batangiye amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Kuri uyu wa 08 Nyakanga, mu ishuri rikuru rya Police i Musanze (National Police College) hatangijwe amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga. Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda yitabiriwe n'abagenzacyaha, abashinjacyaha, abacamanza ndetse n’abapolisi. Inkuru irambuye
Kubungabunga ibikorwaremezo muri gahunda ya Gerayo Amahoro birakomeje
Kubungabunga ibikorwaremezo byo mu muhanda nk’ibyapa, amatara ndangacyerekezo n’ibindi bimenyetso by’umuhanda ni kimwe mu bifasha kurwanya impanuka zihitana ubuzima bw’abantu. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Musanze: Inzego z’umutekano zasabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda ni kimwe mu bihugu biza ku isonga ku isi mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no guteza imbere igitsina gore, niyo mpamvu inzego z’umutekano ndetse n’izibanze zihora zisabwa kurwanya no gukumira ibyaha bishobora kudindiza ihame ry’uburinganire. Inkuru irambuye
Rusizi: Itorero Inyamibwa ryishimiye impano ryagejejweho na Polisi
Ni kuri uyu wa 10 Nyakanga ku biro by’umurenge wa Bweyeye ubwo umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Commissioner of Police (CP) Rogers Rutikanga yashyirije imyenda 60 itorero Inyamibwa rihakorera umurimo wo kubyina risusurutsa abashyitsi bagendereye uyu murenge. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Abatwara ibinyabiziga basabwe gukomeza guhindura imyumvire iteza impanuka mu muhanda
Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gahunda y’ubukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2019, abayobozi b’ibigo n’amakoperative atwara abagenzi bahawe amahugurwa agamije gukomeza kwegera abashoferi n’abamotari mu rwego rwo guca impanuka zo mu muhanda. Inkuru irambuye
Gicumbi: Urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje ibikorwa biteza imbere abaturage
Mu gihe habura iminsi itatu ngo Polisi y’u Rwanda itangize ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo,urubyiruko rw’abakorerabushake nkuko rusanzwe rufatanya na Polisi mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gukumira ibyaha, uru rubyiruko hirya no hino mu gihugu rufatanyije na Polisi, rwatangiye ibyo bikorwa rwubakira abaturage uturima tw’igikoni ,rubumba amatafari azifashishwa mu kubakira abatishoboye,rutegura ahazubakwa n’ibindi byinshi bitandukanye.Inkuru irambuye
Abapolisi basoje amahugurwa ajyanye n’ibikorwa byo mu mazi
Abapolisi mirongo itatu(30) bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga, basoje amahugurwa bari bamazemo amezi abiri, yaberaga mu kiyaga cya Kivu. Inkuru irambuye

Kinyarwanda
English










