Polisi y’ u Rwanda n’iya Tanzaniya baganiriye uko barushaho kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka
Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ukwakira 2018, Umuyobozi wa Polisi y’ u Rwanda IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzaniya Simon N. Sirro bigamije ubufatanye ku mpande zombi mu kurushaho kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka Inkuru irambuye
Nyaruguru: Abagera kuri 300 bubaka ibitaro bya Munini basabwe ubufatanye mu gukumira ibyaha
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru yasabye abubaka ibitaro by’akarere bya Munini ubufatanye n’izindi nzego mu gukumira icyateza umutekano muke aho batuye cyangwa bacumbitse kandi bakubahiriza gahunda za leta uko zagenwe. Inkuru irambuye
Rubavu: Batanu bafashwe bakekwaho gukora ubuvunjayi butemewe
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yafashe abagore batanu (5) bavunjaga amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko kuko ngo bajyaga gutegera abinjira n’abasohoka ku mupaka muto (petite barrier) uhuza akarere ka Rubavu na Congo Kinshasa. Inkuru irambuye
Karongi: Abarobyi basabwe kurwanya ibiyobyabwenge na magendu binyuzwa mu kiyaga cya Kivu
Mu bikorwa byo gukumira ibyaha bikorerwa mu mazi kuri uyu wa 29 Ukwakira 2018, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yatanze ibiganiro bigamije gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge na magendu byinjira muri aka karere binyuze mu kiyaga cya Kivu.Inkuru irambuye
Nyarugenge: Basabwe kurwanya ibyaha binyuze mu mikino n’imyidagaduro
Kuri uyu wa 28 Ukwakira mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge habereye igitaramo kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, inda zitaterwa abana n’ibindi byaha binyuze muri siporo aho abakitabiriye bibukijwe ko imikino ari inzira nziza ihuza abantu bigatuma baganira kubibazo byugarije umuryango. Inkuru irambuye
Gatsibo: Polisi yafashe imifuka 17 y’inzoga zitemewe
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Ugushingo 2018, ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro mu kagari ka Ndatemwa yafatiye mu rugo rw’umuturage imifuka 17 y’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa zebra warage. Inkuru irambuye
Police FC yitwaye neza mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona
Umunsi wa kane wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda ( Azam Rwanda Premier League) usize Police FC ikuye amanota atatu mu karere ka Nyamagabe aho yatsinze Amagaju FC ibitego 2-1. Inkuru irambuye
English









