Trending Now

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi y’ u Rwanda mu cyumweru dusoje

[AMAFOTO]: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwitezweho umusanzu mu kurwanya ibyaha byugarije umuryango nyarwanda

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha bateraniye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2018,  akazarangira tariki 11 Ugushyingo.

Aya mahugurwa agamije kurushaho kongerera ubumenyi  uru rubyiruko ku byaha bikomeje kugariza umuryango nyarwanda kugira ngo bagire ubumenyi bwisumbuye mu kubirwanya. Inkuru irambuye

Ambasaderi wa Koreya yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare rwayo ku ituze n’umutekano u Rwanda rufite

Kuri uyu wa Kane tariki 08 Ugushyingo ambasaderi wa Repubulika ya Koreya y’Amajyepfo mu Rwanda Kim Eung Joong, yasuye umuyobozi  mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza.Ni ibiganiro byabereye ku kicaro  gikuru cya  Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Mu biganiro bagiranye byibanze ku gushimangira  ubufatanye hagati y’inzego za Polisi hagati y’ibihugu byombi u Rwanda na Koreyaa yepfo. Inkuru irambuye

Abasenateri bashimiye Polisi y’u Rwanda uko ihora yiteguye guhangana n’ibiza

Abasenateri b’u Rwanda bakorera  muri komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga,Ubutwererane ndetse n’Umutekano kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2018 bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda.Ni ibiganiro byabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Inkuru irambuye

Amajyaruguru: Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kwita ku burere bw’abanyeshuri

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 07 Ugushyingo 2018 abayobozi  b’ibigo by’amashuri barenga 500 n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi  mu Ntara y’Amajyaruguru bagiranye inama n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’abayobozi ba Polisi muri iyo Ntara.

Inama yayobowe n’umuyobozi w’Intara Jean Marie Vianney Gatabazi  ari kumwe  n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara  Assistant Commission of Police (ACP) Eric Mutsinzi. Inkuru irambuye

Abantu 6 bafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda

Mu  ijoro ryo kuwa kabiri  Tariki 06 Ugushyingo 2018 kugeza bukeye kuwa Gatatu Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryakoze ubugenzuzi bw’ibyangombwa by’abashoferi n’iby’ibinyabiziga. Abantu batandatu (6) bafatwa bagerageza gutanga ruswa ku bapolisi kugira ngo bo guhanirwa amakosa yo kubura bimwe mubyo basabwaga. Inkuru irambuye

Abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano basabwe kuvugurura imicungire y’umutekano mu mahoteli

Abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano basabwe kurushaho kunoza inshingano z’ibigo bayobora zo gucunga umutekano usesuye w’abo bagirana amasezerano hagamijwe kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Inkuru irambuye