Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi mu cyumweru gishize

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage ba Bugesera mu muganda rusange

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gashyantare nibwo abaturage bo mu karere ka Bugesera kimwe n’ahandi hose mu gihugu bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi. Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamata mu kagari ka Nyamata mu mudugudu wa Nyabivumu,ahatemwe ibihuru byari mu kibanza kingana na hegitari 12 giteganyijwe kubakirwamo abaturage.    Inkuru irambuye

Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Zimbabwe yasuye polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa mbere taraiki 18 Gashyantare, umyobozi  mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriye umuyobozi wungirije wa Polisi  ya Zimbabwe  DCGP Ngirandi  Mind Elliot n’itsinda ry’abantu (5) yari ayoboye. Inkuru irambuye

Iburengerazuba: DIGP Namuhoranye yasabye abapolisi kurangwa n’umuco w’ubunyamwuga

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye  yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba abibutsa ko bakwiye kurangwa n’umurimo unoze kandi bagaharanira kurushaho kubaka ubunyamwuga mubyo bakora. Inkuru irambuye

 Polisi Handball Club irangije imikino ibanza ya shampiyona iyoboye itsinda

Ikipe ya Polisi ikina umukino w’amaboko uzwi ku izina rya Handball ikomeje kwitwara neza muri uwo mukino.

Muri izi mpera z’icymweru yakinnnye imikino ibiri ya Shampiyona yikurikiranya yose irayitsinda.Kuwa Gatandatu tariki 16 Gashyantare  yakinnye n’ikipe ya kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Huye, Polisi Handball Club yashoboye gutsinda ibitego 30 byose ku 9 bya kaminuza y’u Rwanda. Inkuru irambuye

Burera: Umumotari yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi

Kuri uyu wa kane tariki 21 Gashyantare, Polisi ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga yafashe umumotari witwa Iraguha Clement w’imyaka 34 y’amavuko ukekwaho gutanga  ruswa k’umupolisi nyuma yo kumuhagarika agasanga atujuje ibyangombwa bimwemerera gutwara ikinyabiziga. Inkuru irambuye

Bugesera: Hasojwe amahugurwa azafasha abapolisi kurwanya iterabwoba

 Kuri uyu wa 22 Gashyantare, mu ishuri rya Polisi riherereye mu karere ka Bugesera hasojwe amahugurwa yari agaamije kongerera abapolisi ubumenyi buzabafasha mu gukumira no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba n’ubutagondwa. Inkuru irambuye

Amajyaruguru: Abagize DASSO baganirijwe uko barushaho gukora kinyamwuga

Abagize urwego rwunganira uturere mu kwicungira umutekano (DASSO) bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru basabwa kurushaho kugira imyitwarire ya kinyamwuga, barangwa n’imikoranire myiza n’izindi nzego kugirango amakuru kubishobora guhungabanya umutekano atangirwe igihe. Inkuru irambuye

Kacyiru: Abapolisi bashinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire bahawe amahugurwa azabafasha kunoza inshingano zabo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru habereye amahugurwa yitabiriwe n’abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda (Gender Focal persons) hagamijwe kurebera hamwe uko ryarushaho gushinga imizi nkunko ari gahunda ya leta mu nzego zose z’imirimo. Inkuru irambuye