Trending Now

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi mu cyumweru gishize

Sudani yepfo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidari

Abapolisi b’u Rwanda   240 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Gihugu cya Sudani y’Amajyepfo(UNMISS) baherereye mu Ntara ya Malakal   nibo  kuri uyu wa 25 Ukwakira  bambitswe n’Umuryango w’abibumbye imidari y’ishimwe. Inkuru irambuye

Polisi yifatanyije n’abaturage ba Nyanza mu muganda usoza ukwezi

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana,mu muganda ngaruka kwezi waranzwe no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kubutaka bufite ubuso  bwa Ha 22.  Inkuru Irambuye

Iburasirazuba :Guverineri Mufurukye yasabye abatuye Gatsibo ubufatanye mu gukumira ibyaha

Umuyobozi w’ Intara y’ Iburasirazuba Fred Mufurukye yasabye abaturage b’Akarere ka Gatsibo kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, bitabira gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Inkuru irambuye

Nyagatare: Polisi yakanguriye abitabiriye inteko z’abaturage kwirinda ibiyobyabwenge

Mu mirenge ya Tabagwe,Karama,Rukomo na Rwempasha yo mu karere ka Nyagatare, ku wa kabiri tariki ya 23 Ukwakira, habereye inteko z’abaturage Polisi ikangurira abitabiriye izi nteko kwirinda no gukumira ibiyobyabwenge batanga amakuru yaho bigaragara. Inkuru irambuye

Nyagatare: Umusore yafatanwe udupfunyika 194 tw’ikiyobyabwenge cya mayirungi

Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare ku bufatanye n’abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki  26 Ukwakira , yafatanye Ndayisaba Emmanuel w’imyaka 22 udupfunyika 194 tw’urumogi rwo mu bwoko bwa  mayirungi. Inkuru irambuye

Police FC yanyagiye Espoir mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona

Umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ( Azam Rwanda Premier League) usize Police FC ibonye insinzi ya mbere mu mwaka mushya w’imikino aho yatsinze Espoir FC ibitego bitanu kuri kimwe (5-1). Inkuru irambuye