Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi mu cyumweru gishize

[AMAFOTO]: Abapolisi barasabwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro n’ ubunyamwuga

Buri ntangiro z'umwaka abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda bagira gahunda yo gusura abapolisi hirya no hino mu Gihugu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mutaama 2019 iyi gahunda nibwo yatangiye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Amajyaruguru mu turere twa Rulindo, Gakenke na Musanze.   Inkuru irambuye

Abatwara abagenzi barasabwa kwirinda amakosa mu gihe cy’itangira ry’abanyeshuri

 

Tariki ya 14  Mutarama ni itangira ry’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda hose, iki ni igihe usanga urujya n’uruza rw’abanyeshuri n’abarezi mu bigo bitegerwamo imodoka aho baba bateze imodoka  berekeza mu Ntara zitandukanye aho amashuri yabo aherereyeInkuru irambuye

Polisi yatangije ibikorwa bigamije ku rwanya abamotari batubahiriza amategeko

 

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangije mu gihugu hose ibikorwa byo kurwanya  abamotari bica amategeko nkana  aho usanga bakora badafite ibyangombwa ndetse abandi bakanafatirwa mu bikorwa bitandukanye bitemewe n’amategeko.  Inkuru irambuye

Polisi yungutse urubyiruko ruzayifasha gukumira ibyaha

 

Urubyiruko ruhagarariye abandi bibumbiye mu muryango witwa ENAG (Education for Nations Africa Girubuntu) uhuriwemo n’abarangije kwiga ndetse n’abakiga muri za kaminuza n’amashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu bagizwe abafanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha bitandukanye.   Inkuru irambuye

Abapolisi 45 basoje amahugurwa ku myitozo ngororamubiri

 

Kuri uyu wa 12 Mutarama ku Kicaro gikuru cya Polisi ku kacyiru hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu  yari agamije kongerera ubumenyi abapolisi bashinzwe  gukoresha imyitozo ngororamubiri mu mitwe (Unit) itandukanye bakoreramo  Inkuru irambuye

 

Gisagara: Umumotari yafashwe agerageza gutanga ruswa

 

Umumotari wo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save yafashwe agerageza guha ruswa y’amafaranga ibihumbi bitanu (5000 frw) umupolisi kugirango yo guhanirwa amakosa yafatiwemo.  Inkuru irambaye

Rulindo: Polisi yarokoye umuntu amaze iminsi ibiri munsi y’ubutaka

 

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yarokoye Ntezirizaza Moise uvuka mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo wari umaze iminsi ibiri aguweho n’ikirombe ubwo yajyaga gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.   Inkuru irambuye