Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi mu cyumweru gishize

[AMAFOTO]: Kigali: Abitabiriye inama ya Interpol basabwe guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha

Kuri uyu wa kabiri tariki 05 Gashyantare, I Kigali hatangijwe inama ya Interpol ishami rya Afurika ku nshuro ya 24, aho izarebera hamwe uko umutekano wa Afurika uhagaze, ibiwuhungabanya ndetse n’uko byakumirwa  Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Kigali: Polisi yifatanyije n’abaturage mu muganda utangiza ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’umujyi wa Kigali bakoze umuganda ugamije gutangiza ubukangurambaga bugamije kwimakaza umuco w’isuku n’umutekano muturere twose tugize umujyi wa Kigali. Inkuru irambuye

Rulindo : Hafatiwe imodoka yari ipakiye urumogi

Kuri uyu wa 8 Gashyantare, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa   Murambi ku makuru yatanzwe n’abaturage yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carona   RAA 328 H yavaga  Rulindo yerekeza mu mujyi wa Kigali ipakiye imifuka itanu y’urumogi. Inkuru irambuye

Burera: Hakozwe ubukangurambaga bugamije gukumira ibyaha mu mashuri

Mu mirenge yose igize akarere ka Burera hakozwe ubukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo inda ziterwa abangavu ndetse n’icyibazo cy’ibiyobyabwenge mu mashuri. Inkuru irambuye

Karongi: Abarobyi basabwe gukumira ibyaha bikorerwa mu kiyaga cya Kivu

Abarobyi bibumbiye mu makoperative atandukanye akorera mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi baganirijwe na Polisi ikorera muri aka karere ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze uko barushaho kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge na magendu byinjira mu gihugu binyuze muri iki kiyaga.Inkuru irambuye

[AMAFOTO]Umutekano ni inkingi ikomeye y’iterambere - Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Johnston Busingye yavuze ko aho abaturage bizeye ko umutekano wabo urinzwe nta mpungenge z’ibyaha bishobora ku wuhungabanya bafite, iterambere rirambye rigerwaho . Inkuru irambuye