Umujyi wa Kigali na Polisi batangije ubukangurambaga ku isuku n’umutekano
Ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bongeye gutangiza ku nshuro ya 8 ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bugamije kwimakaza umuco wo kurangwa n’isuku n’umutekano. Inkuru irambuye
Ngororero: Umugabo yafashwe akekwaho gutanga ruswa
Polisi mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya yafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 39 y’amavuko ukekwaho gutanga ruswa ku mupolisi kugirango arekure umuvandimwe we wafashwe akekwaho gukora no gucuruza inzoga z’inkorano. Inkuru irambuye
Amajyepfo: Babiri bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga
Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye na Ruhango kuri uyu wa 29 Mutarama,yafashe abagabo babiri bafite litiro zisaga 30 za kanyanga ndetse n’ibikoresho bakoreshaga mu kuyiteka. Inkuru irambuye
Nyabihu: Abanyamadini bibukijwe uruhare bafite mu gukumira ihohoterwa n’amakimbirane mu muryango
Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu karere ka Nyabihu basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha by’umwihariko ihohoterwa ndetse n’amakimbirane mu muryango kuko bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage bikanahungabanya umutekano. Inkuru irambuye
Rubavu: Polisi irakangurira abanyarwanda gukomeza ubufatanye mu kurwanya magendu
Ibi Polisi ibigarutseho nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki 31Mutarama, mu karere ka Rubavu ,umurenge wa Gisenyi hafatiwe ibicuruzwa bitandukanye byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Inkuru irambuye
Nyabihu: Yafatanwe udupfunyika dusaga 2000 tw’urumogi
Kuri iki cyumweru Tariki 27 Mutarama, mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira polisi ku bufatanye n’abaturage yafashe uwitwa Uwase Diane afite udupfunyika tw’urumogi 2916 ubwo yari mu modoka itwara abagenzi yavaga Rubavu yerekeza mu karere ka Musanze. Inkuru irambuye
Rulindo: Umugabo yafashwe yiyita umukozi wa EUCL
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi yafashe umugabo wiyitaga umukozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro (EUCL) wakaga abaturage amafaranga abizeza ko azabagezaho bimwe mu bikoresho bizabafasha kubona amashanyarazi.Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











