Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi mu cyumweru dusoje

Abayobozi ba Polisi mu karere bemeranyije kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Abayobozi ba Polisi z'ibihugu 7 byo mu karere kuri uyu wa kabiri tariki 25 bashyize umukono kumasezerano y'ubufatanye agamije guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Inkuru irambuye

Abapolisi biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) bari mu rugendoshuri mu Bushinwa


Icyiciro cya 7 cy’abapolisi bakuru 30 baturuka mu bihugu 9 bya Afurika biga iby’ubuyobozi mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru  mu gihugu cy' u Bushinwa, rukaba rugamije kubongerera ubumenyi, bagahuza ibyo bize mu ishuri n’ukuri kw’ibikorerwa aho bazakorera akazi kabo.Inkuru irambuye

Abapolisi basaga 100 bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata, ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku  Kacyiru habereye igikorwa cyo gutanga amaraso cyateguwe na Polisi kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC). Inkuru irambuye

Rwamagana: Ba Imamu b’imisigiti bakanguriwe gukumira ibyaha


Abayobozi b’imisigiti (Imamu) igize I Ntara y’Iburasirazuba  mu mpera z’iki cyumweru  basoje amahugurwa y’iminsi ibiri bahabwaga mu rwego rwo kubakangurira kugira uruhare mu gukumira ibyaha birimo iterabwoba n’ubutagondwa.Inkuru irambuye

Karongi: Bibukijwe ko bafite inshingano zo gucunga umutekano w'aho bakorera

Batwara abagenzi kuri moto ndetse n'abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi basabwe kumva ko umutekano w'aho bakorera ubareba bityo bakwiye kurushaho gukorana n’inzego zitandukanye hagamijwe kurushaho kubahiriza amategeko no gukumira icyahungabanya umutekano. Inkuru irambuye

Rwamagana: Ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga Miliyoni 2 byamenewe mu ruhame

Ibiyobyabwenge nibyo biza ku isonga mu byaha  bihungabanya umutekano w’abaturage,Polisi y’u Rwanda ikaba yarahagurukiye  kubirwanya kugirango umuturage w’u Rwanda abeho afite ubuzima bwiza kandi afite umutekano usesuye. Inkuru irambuye