Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Polisi mu cyumweru dusoje

Kigali: Polisi yatangije ubukangurambaga bugamije gukumira inkongi zikomoka kuri gaze 

Ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga muri Polisi y’u Rwanda ryatangije ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage imikoreshereze inoze ya gaze zikoreshwa mu guteka hagamijwe gukumira inkongi z’umuriro zikomoka kuri gaze.Inkuru irambuye

Kamonyi: Hafatiwe imodoka ipakiye ibicuruzwa bitandukanye bya magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi yafashe imodoka yo mubwoko bwa Toyota Hiace RAA 081C ipakiye amabaro 29 y’ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo imyenda ya caguwa. Inkuru irambuye

Polisi irakangurira ababyeyi kurinda abana babo gukinira mu mazi

Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Gashyantare, mu kagari ka Nyarurama umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge abana babiri bavukana bogaga mu kizenga cya Rwampara barohamye bagahita bitaba Imana. Inkuru irambuye

Kicukiro: Polisi yafashe babiri bakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare,  Polisi y’u Rwanda  yeretse itangazamakuru umugabo n’umugore bakekwaho gucuruza urumogi bakanarukwirakwiza mu bantu batandukanye. Inkuru irambuye

Bugesera: Polisi yagaruje ibikoresho by’ubwubatsi byari byibwe muri RICA Project

Ku itariki ya 26 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesesra mu murenge wa Gashora mu kagari ka Biryogo yafashe ibikoresho by’ubwubatsi  byari byibwe muri kompanyi RICA Project ikorera imirimo y’ubwubatsi muri Kaminuza yigisha ubuhinzi n’ubworozi iherereye mu murenge wa Gashora.  Inkuru irambuye

Bugesera: Abapolisi batanze amaraso azafasha abarwariye mu bitaro bitandukanye

Kuri uyu wa kane tariki 28 Gashyantare, abapolisi basaga 120 bo mu ishuri rya Polisi Ryigisha kurwanya iterabwoba (Counter Terorism Training Center) rya Mayange bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso azafasha abarwayi batandukanye hirya no hino mu gihugu. Inkuru irambuye

Abarenga 250 basoje amahugurwa abinjiza mu mwuga wo gucunga umutekano

Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Werurwe, mu ishuri rya Polisi rya Gishari hasojwe amahugurwa y’amezi atatu ku basore n’inkumi 277 abinjiza mu mwuga wo gucunga umutekano mu kigo cyigenga gishinzwe gucunga umutekano (ISCO). Inkuru irambuye