[AMAFOTO]: Kacyiru: Abanyamakuru bakanguriwe kurushaho gukora kinyamwuga
Ibi biganiro biba buri gihembwe bihuza Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru hagamijwe kunoza imikoranire myiza n’ubunyamwuga. Kuri iyi nshuro byateguwe kubufatanye na RNP, RIB, RMC, LAF (Legal aid Forum) na Never Again. Inkuru irambuye
Icyumweru cy’ubutabera gisize abaturage basobanukiwe ibyaha by’inzaduka n'uburyo bwo kubirwanya
Ibi byavuzwe n’umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Minisitiri Uwizeyimana Evode ubwo yasozaga icyumweru cy’ubutabera cya tangiye ku wa 18 kugeza 23 Werurwe uyu mwaka. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Gishari: Abapolisi 142 bahuguriwe guhugura abandi, basabwe kunoza ibyo batumwe
Abapolisi 142 baragije amasomo y’ubwarimu bari bamazemo ibyumweru 9 mu ishuri rya Polisi rya Gishari, basabwe kuzasangiza bagenzi babo ubumenyi bayakuyemo kugira ngo Polisi y’u Rwanda irusheho gukomeza kubaka imikorere yuzuye ubunyamyuga. Inkuru irambuye
Minisitiri w’Ubutabera yasabye inzego guhuza imbaraga zigatanga serivisi ku banyarwanda
Ibi Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnson Busingye yabivuze ubwo yatangizaga icyumweru cy’ubutabera. Ni icyumweru cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe 2019 kibimburirwa n’umunsi w’imurika bikorwa aho inzego zifite aho zihuriye no gutanga serivisi z’ubutabera ku baturage zamurikaga serivsi zitanga. Inkuru irambuye
Kicukiro: Abantu barenga umunani bafatanwe udupfunyika turenga 7400 tw’urumogi
Kuri sitasiyo ya Polisi Gikondo hafungiye abantu umunani(8) barimo abagore babiri, Kwishaka Angelique w’imyaka 17 na Mukagakwaya Petronile w’imyaka 48 y’amavuko, bose bakaba barafatanwe udupfunyika 7436 tw’urumogi bivugwa ko bafatiwe ahantu hatandukanye. Inkuru irambuye
Komiseri Theogene Nsengiyumva yitabye Imana
Polisi y’u Rwanda yatakaje umupolisi wo ku rwego rwa Komiseri wari umwarimu mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze( National Police College-NPC) Assistant Commissioner of Police Theogene Nsengiyumva. Inkuru irambuye
Polisi iraburira abatwara imodoka zitagira utugabanyamuvuduko kandi duteganywa n’itegeko
Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, kuri uyu wa 21 Werurwe, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kugenzura imodoka zitwara abantu n’ibintu zidafite utugabanyamuvuduko. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











