Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse kurubuga rwa Police mu cyumweru gishize

Kurwanya ruswa bikwiye kuba umuco- Minisitiri Busingye

 

Minisitiri w’ubutabere akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yibukije ko kurwanya ruswa n’akarengane ari inshingano y’inzego nkuru z’igihugu kugera ku z’ibanze kugira ngo isano iri hagati ya leta n’umuturage ikomeze ishinge imizi.   Inkuru irambuye

Nyagatare: abaturage basabwe kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage bo mu karere ka Nyagatare kongera imbaraga mu mikoranire n’inzego zitandukanye igamije gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane ibyambukiranya imipaka.  Inkuru irambuye

Rubavu: Polisi yatangije ubukangurambaga bwibutsa umuturage uruhare rwe mu gukumira ibyaha

 

Ni ubukangurambaga  bwatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 06 Ukuboza 2018, butangirira mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero.Bugamije kwibutsa umuturarwanda wese ko afite uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha. Inkuru irambuye

Gasabo: Mu nzu y’umuturage hafatiwe amabaro 35 y’imyenda ya Caguwa

 

Mu nzu ya Ufitinema Caesar Jean Claude w’imyaka 34  iri mu murenge murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa kane tariki ya 06 Ukuboza 2018 Polisi yahafatiye amabaro 35 y’imyenda ya Caguwa yinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu. Inkuru irambuye

Gatsibo: Abitabiriye inteko y’abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu

 

Abitabiriye inteko y’abaturage mu murenge wa Murambi mu karere ka Gatsibo basabwe kurwanya ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe kandi bagatanga amakuru ku babigiramo uruhare bose.   Inkuru irambuye

 Bugesera: Polisi yagaruje amadorari yari yibwe umucuruzi

 

Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018 Polisi y’u Rwanda yasubije Kayonga Emmanuel amadorari  y’Amerika 9.600 ($) yari yibwe n’abari mu kabiri ke kari mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru mu kagari ka Batima.     Inkuru irambuye

 

Huye: Umugabo yafatanwe udupfunyika dusaga 500 tw’urumogi

 

Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge Kuri uyu wa 05 Ukuboza, Polisi ikorera mu karere ka Huye mu murenge wa Kinazi akagari ka Sazange yafatanye uwitwa Gahindabuye Jean Pierre w’imyaka 43 udupfunyika 592 tw’urumogi.   Inkuru irambuye