Umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe yashimiwe umurava n’ubwitange yagaragaje mu kazi
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati y’umuyobozi mukuru wa Polisi ucyuye igihe CG Emmanuel K Gasana na DCG Dan Munyuza wagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Inkuru irambuye

Kigali: Polisi yifatanyije n’abaturage mu muganda wo gutangiza icyumweru cyo gukunda Igihugu
Guhera kuri uyu wa Gatandatu Tariki 20 kugeza tariki 28 Ukwakira 2018, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ku bufatanye n’izindi nzego z’abagore hateguwe gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kuzirikana ku gukunda Igihugu. Inkuru irambuye
Nyaruguru: Abaturage basabwe gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru ku bufatanye n’ubuyobozi bw’aka karere basabye abatuye umurenge wa Ruheru kwicungira umutekano kandi bagatanga amakuru yihuse ku bintu bakeka ko bishobora guhungabanya umutekano. Inkuru irambuye
Amajyepfo: Polisi yafashe abasore 7 bacuruzaga urumogi
Kuri uyu wa mbere Tariki 15 Ukwakira Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye na Muhanga yafashe abasore 7 bacuruzaga bakananywa ikiyobyabwenge cy’urumogi. Inkuru irambuye
Uburasirazuba: Hamenwe Litiro 1000 z’inzoga z’inkorano abaturage basabwa ubufatanye mu kuzirwanya
Kuri uyu wa 15 Ukwakira mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu makuru atangwa n’abaturage polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba yafashe inamenera mu ruhame inzoga z’inkorano zisaga litiro 1000 mu turere twa Gatsibo, Kirehe na Bugesera abaturage bagaragarizwa ingaruka zo kunywa izi nzoga haba ku buzima ndetse n’uruhare zigira mu bikorwa bihungabanya umutekano. Inkuru irambuye
Kayonza: Polisi yafashe ukekwaho gutwika hegita 10 z’ishyamba rya leta
Rwabuduranya Sylivestre w’imyaka 72 y’amavuko yafashwe na polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu akekwaho gutwika hegitari 10 z’ishyamba ry’intusi agamije gushaka irwuri rw’inka ze. Inkuru irambuye
Nyagatare: Abanyamadini basabwe kugira uruhare mu ku rwanya ibiyobyabwenge
Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha by’umwihariko ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ibi bakazabikora batanga inyigisho zigaragaza ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima ndetse n’uruhare bigira mu guhungabanya umutekano. Inkuru irambuye
Nyabihu: Abaturage basabwe ku gira uruhare mu kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana
Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2018, mu murenge wa Mukamira habereye inama nyungurana bitekerezo ku gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana. Abaturage basabwa kugira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru ku mwana wese wataye ishuri akaba akoreshwa iyi mirimo. Inkuru irambuye
English









