Trending Now

Incamake y’amakuru yatambutse ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Polisi Handball Club itesheje ikindi gikombe APR Handball Club ku mukino wa nyuma

Tariki 08 Nzeri 2018 nibwo ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino w’amaboko wa Handball yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2018 idatsinzwe umukino n’umwe. Soma inkuru irambuye

Nyamasheke: Polisi yaganirije abanyeshuri kuburenganzira bw’umwana

Tariki ya 12 Nzeri 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke yaganirije abanyeshuri bagera kuri 953 bo mu kigo cy’ amashuri yisumbuye cya Bunyenga  giherereye mu murenge wa Nyabitekeri. Aba banyeshuri baganirijwe ku burenganzira bw’umwana ndetse n’uruhare rwabo mu kubuharanira. Soma inkuru irambuye

Gasabo: Basabwe kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we

Abaturage batuye  mu kagari ka Ngara, umurenge wa Bumbogo,  mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 13 Nzeri, bibukijwe ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere n’imibereho myiza, basabwa kugira uruhare mu kuwubungabunga barwanya ibishobora kuwuhungabanya birimo ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano. Soma inkuru irambuye

Muhanga: Abaharanirampinduka bahawe amahugurwa yo kurwanya ihohotera

Taliki ya 13 Nzeri, mu cyumba k’inama cya Lumina ya kabiri, giherereye mu karere ka Muhanga,Umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Gahogo, hatanzwe amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abaharanirampinduka  mu kurwanya ihohotera rikorerwa mu muryango. Soma inkuru irambuye

Gicumbi: Hamenwe ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano abaturage basabwa kugira uruhare mu kubirwanya

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nzeri, inzego z’umutekano mu karere ka Gicumbi zameneye muruhame  ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni 8, abaturage bakangurirwa kwirinda  gutunda, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kuko  bihungabanya umutekano bikanatera igihombo ubikora. Soma inkuru irambuye

Nyagatare: Abanyeshuri basabwe kugira uruhare mu kurwanya Ibiyobyabwenge

Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Rwisirabo, riherereye mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Karangazi, bakanguriwe na Polisi y’u Rwanda  guhagurukira kurwanya ibiyobyabwenge. Soma inkuru irambuye

Nyaruguru: Hakozwe urugendo rugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha( RYVCP) byakomereje mu karere ka Nyaruguru, ahakozwe urugendo rukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko bifite ingaruka kubuzima bwabo, bikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano. Soma inkuhru irambuye