[AMAFOTO]: Polisi irashimira abaturage uruhare rwabo ku ituze n’umutekano Igihugu gifite
Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 03 Ukwakira Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwamuritse ku nshuro ya gatanu igipimo cy’imiyoborere rwagaragaje ko umutekano n’ituze rusange ry’abaturage byaje ku isonga ku kigero cyavuye kuri 94% kikagera kuri 97%. Inkuru irambuye
Gakenke: Polisi yatanze ubufasha ku miryango itishoboye
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Nzeri, polisi ikorera mu karere ka Gakeke ifatanyishe n’abatuye umudugudu utarangwamo icyaha wa Rugeshi mu kagali ka Ruhinga mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke babumbye amatafari yo kubaka igikoni kizafasha guhangana n’imirire mibi mu bana ndetse inishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 28 itishoboye ituye muri uyu mudugudu. Inkuru irambuye
Rulindo: Yafatanwe udupfunyika 9000 tw’urumogi
Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yafashe Ngizwenayo Martin w’imyaka 28 y’amavuko afite uduphunyika 9000 tw’urumogi ubwo yari mu modoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya RTICO ivuye Musanze yerekeza mu mujyi wa Kigali. Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Ngizwenayo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Inkuru irambuye
Karongi: Abagize CPCs bahuguwe uko barushaho kwicungira umutekano
Abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) n’abagore bahagarariye abandi mu nama y’Igihugu yabagore mu murenge wa Murundi mu karere ka Karongi kuri uyu wa 01 Ukwakira bahawe amahugurwa abibutsa inshingano zabo ndetse n’uruhare bagira mu gukumira ibyaha bihungabanya umutekano aho batuye. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Ibiyobyabwenge urugamba imparirwakurusha zigomba gutsinda
Nyagatare ibarizwa mu turere turindwi (7) tugize intara y’Iburasirazuba, kagizwe n’imirenge 14 utugari 106 n’imidugudu 630. Aka karere kakunze kugaragaramo ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, urumogi n’inzoga zitemewe zizwi nka zebra waragi ahanini biturutse ku miterere yako aho gahana imbibi n’ibihugu bibiri by’abaturanyi, akarere ka Gatsibo mu majyepho ndetse n’akarere ka Gicumbi mu burengerazuba.
Ibiyobyabwenge by’injira bite muri aka karere
Umurenge wa Tabagwe ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Nyagatare ufatwa nk’ubwinjiriro bw’ibiyobyabwenge ahanini biturutse ku miterere yawo. Inkuru irambuye
Rulindo: Abakora irondo ry’umwuga bahuguwe uko barushaho gucunga umutekano
Abaturage bo mu kagari ka Kirenge umurenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo kuri uyu wa 01 Ukwakira baganirijwe uko bagira uruhare mu kwicungira umutekano binyuze mu gukora amarondo mu midugudu batuyemo.
Abakora irondo ry’umwuga muri uyu murenge bagera kuri 70 nibo bahawe ibi biganiro n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo Chief Inspector of Police (CIP) Laurent Rafiki ari kumwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusiga Uwamahoro Telesphore. Inkuru irambuye
Ruhango: Umumotari yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 02 Ukwakira 2018, mu murenge wa Byimana,mu karere ka Ruhango,Polisi yafashe umumotari witwa Uwizeyimana Vivens w’imyaka 36 y’amavuko ageragezaga gutanga ruswa y’ibihumbi makumyabiri (20 000 frw) ku mu Polisi kugirango arekure Moto ye yafatiwe mu makosa. Inkuru irambuye
Huye: Polisi yakanguriye abamotari kwirinda amakosa ateza impanuka zo mu mihanda
Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga, Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yagiranye ibiganiro n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto(Abamotari).Ni abamoatari bagera kuri 500 bibumbiye muri koperative COTAMOHU na CIM zose zikorera mu mujyi w’akarere ka Huye. Inkuru irambuye
Kicukiro: Ku bufatanye n’abaturage Polisi yafashe abasore 2 bari bamaze kwiba mu nzu y’umuturage
Mu ntangiri z’uku kwezi k’Ukwakira Tariki 02, ku bufatanye n’abaturage bari mu irondo yafashe abagabo babiri bari bamaze gutobora inzu y’umuturage biba ibikoresho byo munzu. Inkuru irambuye
Polisi irakangurira abatunze ibinyabiziga guhora bagenzura ko bitateza impanuka mu muhanda
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda irahamagarira abatunze ibinyabiziga cyane cyane ibitwara abagenzi yaba ababyitwarira cyangwa ibikorera mu masosiyete atwara abagenzi mu buryo bwa rusange kujya bibuka gusuzuma ko bigifite ubushobozi buhagije bwo gutunganya neza imirimo yabyo bikorera mu muhanda. Inkuru irambuye
English









