Trending Now

Incamake y’amakuru yatambutse ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Ngoma: IGP Gasana na Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba bifatanyije n’abaturage mu muganda usoza ukwezi

Kuri uyu wa 28 Nzeri , mu murenge wa Sake akagari ka Gafunzo umudugudu wa Kiriho niho hakorewe umuganda usoza ukwezi  ku rwego rw’Akarere  ka Ngoma aho hatunganyijwe ubutaka bungana na Ha 117 zizaterwamo ibiti bibangikanwa n’imyaka  mu cyumweru cyahariwe amashyamba. Inkuru irambuye  

Uko umuhango wo gusoza amarushanwa ku ruhare rw’umuhanzi mu gukumira ibyaha wagenze mu mafoto

Kuri uyu wa 27 Nzeri i Remera kuri petit stade habereye umuhango wo gusoza amarushanwa yahuje abahanzi baturutse mu Ntara zose z’Igihugu bafite ibihangano birimo imbyino n’imivugo byose bifite ubutumwa bushishikariza abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha. Inkuru irambuye     

Muhanga na Kamonyi: Abanyamadini baganirijwe uko bakumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abanyamadini n’amatorero bo mu turere twa Muhanga na Kamonyi basabwe gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire kugira ngo bagire uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifite inkomoko ku myumvire itanoze y’uburinganire n’ubwuzuzanye ya bamwe mu banyarwanda. Inkuru irambuye

Gatsibo: Abamotari basabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Abatwara abagenzi kuri Moto bakorera muri Koperative UNDECOM ikorera mu karere ka Gatsibo basabwe kurangwa n’ubunyamwuga bitandukanya n’ababashora mu byaha  birimo no gutwara ibiyobyabwenge kuri Moto. Inkuru irambuye

Abahanzi basabwe gutanga ubutumwa bukumira ibyaha binyuze mu bihangano

Ibi babisabwe kuri uyu wa 27 Nzeri mu muhango wo gusoza amarushanwa y’abahanzi batandukanye ya teguwe na Polisi y’u Rwanda n’inzego zitandukanye hagamijwe  kubona  ibihangano bishishikariza urubyiruko kugira uruhare mu gukumira ibyaha.Inkuru irambuye

Polisi yashyikirijwe ibikoresho bizayifasha gutegura neza abajya mu butumwa bw’amahoro

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2018 mu Ishuri rya Polisi rya  Gishari habereye umuhango wo gushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu myitozo ihabwa abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro byatanzwe na Leta z’unze ubumwe za Amerika binyuze muri ambasade yayo mu Rwanda. Inkuru irambuye

Ubushishozi bw’umumotari mu kuburizamo icyaha bwamuhesheje igihembo cya Moto

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri Polisi y’u Rwanda yashyikirije Sebanani Emmanuel Moto y’ishimwe. Ni nyuma y’igikorwa cyo kuburizamo umugambi wo kwiba umwana cyari cyakozwe n’umukozi wo mu rugo.  Inkuru irambuye