Trending Now

Incamake y’amakuru yatambutse ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Polisi n’ibigo by’ubwishingizi mu bufatanye bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda n’inkongi z’umuriro

Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda bemeranyije kongera imbaraga mu bufatanye bwo  kurwanya ibishobora kubangamira ikiremwa muntu nk’impanuka zo mu muhanda ndetse n’inkongi z’umuriro. Inkuru irambuye

Rusizi: Abarobyi basabwe kurwanya ibyaha bikorerwa mu mazi

Abarobyi bagera kuri 300, bakorera imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu kuri uyu wa Kane Tariki 11 Ukwakira bagiranye inama n’abayobozi ba Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi.Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere hari umuyobozi ushinzwe abakozi Nsengiyumva Emmanuel,  ndetse na  Nzeyimana Jean  Claude, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu.  Inkuru irambuye

Kamonyi: Polisi yafashe abantu 4 bamburaga abamotari biyise abapolisi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ukwakira  hagati ya saa Tatu na saa yine z’umugoroba nibwo abamotari bakorera mu murenge wa Runda, mugasanteri ka Ruyenzi  babonye haje abasore 4 biyita abapolisi, bakimara kuhagera batangiye guha amabwiriza abamotari bagamije kureba ko  Moto zabo zijuje ubuzirange.Inkuru irambuye

Ruhango: Polisi yakanguriye abakirisitu b’itorero rya EAR kurwanya ihohotera ryo mu miryango

Tariki ya 11 Ukwakira, mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n'itorero rya EAR  Nyamagana bahaye abakristo  bo muri iri torero amahugurwa yo kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu miryango. Inkuru irambuye

Kayonza: Abafite ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro basabwe kwita ku buzima bw’abakozi

Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abakora imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yagiranye ibiganiro n ‘ubuyobzi bwa sosiyete ifite ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mirenge yo mu karere ka Kayonza ndetse n’abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’imirenge n’utugari bikorerwamo ubwo bucukuzi. Inkuru irambuye

Polisi yafashe itsinda ry’abantu 11 bakwirakwizaga ibiyobyabwenge

Mu bikorwa bihoraho Polisi ifatanyamo n’abaturage hagamijwe kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, muri iki cyumweru Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba ku bufatanye n’abaturage yafashe itsinda ry’abantu 11 bakoraga ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi. Inkuru irambuye

Huye: Abatwara abagenzi ku magare basobanuriwe uko bakwirinda impanuka zo mu muhanda

Mu mpera z’icyumweru doshoje munzu mberabyombi y’Akarere ka Huye habereye ibiganiro byahuje abatwara abagenzi ku magare mu mujyi wa Huye bibumbiye muri koperative Intumwa za Huye  hagamijwe ku bibutsa uko barushaho kwicungira umutekano ndetse no kugira uruhare  mu gukumira impanuka zo mu muhanda. Inkuru irambuye 

Nyanza: umugabo yafashwe yangiza ibidukikije

Ntukabumwe Claude w’imyaka 28 y’amavuko yafashwe kuri uyu wa 07 Ukwakira 2018 mu kagari ka Nyundo, Umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza akekwaho kwangiza ishyamba rya Leta akaritwikamo amakara. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Mu mukino wa Taekondo abakinnyi ba Polisi begukanye imidali 6 harimo n’uwa zahabu

Mu mpera z’icyumweru gishize Tariki 06 Ukwakira 2018, kuri sitade amahoro habeye amarushanwa ya Taekondo mu byiciro bitandukanye.Ni irushanwa ngaruka mwaka ryo guhatanira igikombe gitegurwa n’ambasade y’Igihugu cya Koreya y’Epfo mu Rwanda . Muri ayo marushanwa ikipe ya Polisi y’u Rwanda yabashije kwegukana imidali 6 yose. Inkuru irambuye

Muhanga: Polisi yafashe umucuruzi wari unyereje imisoro ingana na Miliyoni 4.5 kuri Caguwa

Hirya no hino mu gihugu Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iri mu bikorwa byo kurwanya abantu bambutsa ibicuruzwa bakabyinjiza mu gihugu bidasoze. Ni muri urwo rwego Tariki 08 Ukwakira ku bufatanye n’abaturage bo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, Polisi yakoze igikorwa cyo gusaka umuturage witwa Bizimana Edouard, mu nzu ye basangamo amabalo 20 y’imyenda ya caguwa yinjije mu gihugu idasoze. Inkuru irambuye