Kacyiru: Polisi yitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso azafasha abayakeneye mu bitaro bitandukanye
Nyuma y’umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa mbere wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama, ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku kacyiru hakurikiyeho igikorwa cyo gutanga amaraso cyateguwe na Polisi kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC). Soma ibikurikira
Police FC yatsinze Mukura VS ku mukino usoza igice cya mbera cya shampiona
Police FC yatsinze Mukura Victory Sport mu mukino wa shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League) aho warangiye ku nsinzi ya Police FC y’ibitego 3-2. Soma ibikurikira
Police Hand Ball club yatangiye shampiyona itsinda College Inyemeramihigo
Iyi kipe isanzwe ifite igikombe cy’umwaka ushize yongeye gutangira uyu mwaka w’imikino wa 2019 yitwara neza mu mukino ufungura shampiyona, aho yatangiye itsinda ikipe y’ishuri rya College Inyemeramihigo ibitego 32 kuri 29. Soma ibikurikira
Musanze: Abamotari basobanuriwe uko ikoranabuhanga rizabafasha kunoza umwuga wabo
Kuri uyu wa 25 Mutarama, abamotari bibumbiye mu makoperative atandukanye atwara abagenzi kuri moto mu karere ka Musanze baganirijwe uko ikoranabuhanga rizabafasha kunoza umwuga wabo ndetse no gukumira ubujura bwa za moto. Soma ibikurikira
Rubavu: Hafatiwe amabaro asaga 100 y’imyenda yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu
Mu bikorwa byo kurwanya ibicuruzwa byinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuri uyu wa 26 Mutarama, Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Bugoyi yafashe amabaro asaga 100 y’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu. Soma ibikurikira
Rusizi: Bane bafashwe bakekwaho kunyereza ifumbire ya nkunganire muhinzi
Abagabo bane bafatiwe mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bakekwaho kwiba ibiro Magana atanu (500kg) by’ifumbire ya nkunganire muhinzi.
Kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama, nibwo Polisi yafashe aba bagabo batwaye imifuka 10 y’ifumbire bari bajyiye kugurisha mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo. Soma ibikurikira
Nyanza: Yafatanwe udupfunyika 250 tw’urumogi
Umusore witwa Nyandwi Emma w’imyaka 21 y’amavuko wo mu karere ka Nyanza, umurenge wa Busoro yafatanwe udupfunyika 250 tw’urumogi biturutse ku makuru yatanzwe n’ abaturage. Soma ibikurikira
Kinyarwanda
English











