Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru yatambutse ku rubuga rwa Polisi mu cyumweru dusoje

Ku munsi mukuru w’abagore ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’abagore yegukanye igikombe

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda mu bagore kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe yegukanye igikombe cy’Umujyi wa Kigali nyuma yo gutsinda ikipe y’abagore bo mu mujyi wa Kigali. Soma inkuru irambuye

Umukinnyi mushya wa Polisi Handball Club ayifashije kuguma ku mwanya wa mbere

Iyi shampiyona yasubukuwe hakinwa imikino ibanza yo kwishyura aho ikipe ya Polisi y’u Rwanda(Police Handball Club) yari yasuye ikipe yo mu kigo cy’amashuri yisumbuye kizwi ku izina ry’Inyemeramihogo ubundi kitwa College de Gisenyi giherereye mu karere ka Rubavu. Umukino warangiye Polisi Handball Club itsinze College de Gisenyi ibitego 43,mugihe College de Gisenyi yari ifite ibitego 33. Soma inkuru irambuye

Nyarugenge: Muri gereza ya Mageragere abagororwa basabwe kurwanya amakimbirane

Muri gereza ya Mageragere iherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere, Polisi yasabye abagororwa b’abagore kunoza imibanire mu miryango barwanya amakimbirane n’ibindi byaha mu mugoroba w’ababyeyi wabahuje kuri uyu wa kane tariki 7 Werurwe 2019. Soma inkuru irambuye

Rubavu:Polisi yafashe ibicuruzwa bya magendu byari binyereje imisoro irenga miliyoni 4

Muri iki cyumweru dusoza nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe imyenda ya caguwa ndetse n’ikinyobwa cyo mu bwoko bwa Drosty byinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu. Soma inkuru irambuye

Kamonyi: Hafatiwe imodoka yari ipakiye ifumbire nyogeramusaruro ya magendu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Mugina yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Dyna RAB 985X yavaga Kamonyi yerekeza mu mujyi wa Kigali ipakiye ifumbire nyongeramusaruro yo mu bwoko bwa Dap imifuka igera ku 12 ya magendu. Soma inkuru irambuye

Nyanza: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe litiro zirenga 20 za kanyanga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 7 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo ku makuru yari ihawe n’abaturage yafatiye mu rugo rwa  Musoni Jean Pierre litiro 21 za kanyanga. Soma inkuru irambuye

Rubavu: Umugore wacuruzaga akanakwirakwiza urumogi yafashwe

Tariki 6 Werurwe 2019 Police y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero yafashe umugore witwa Nyirasafari Eugenie bakunda kwita Chakila w’imyaka 39 y’amavuko ukekwaho gukwirakwiza no gucuruza urumogi mu baturage arukuye mu gihugu cya Kongo. Soma inkuru irambuye